MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhamya bwa Mukantare watangiranye inkoko 100 akaba afite imitungo ya miliyoni zirenga 100 Frw

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
08/08/2024

Mukantare Odette wahungutse nta kintu na kimwe afite, ahamya ko ibintu byose ari mu mutwe kuko yahawe amahugurwa mu bihugu bitandukanye akamufasha kwihangira umurimo aho yatangiriye ku nkoko 100 none ubu ageze ku mitungo ifite agaciro ka miliyoni 102 Frw.

Uyu mugore witeje imbere atuye mu Mudugudu wa Gikoba Akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Mukantare yemeza ko kuba utarize bitatuma utaba umukire igihe wahuguwe neza, ariho ahera asaba abakiri bato kwihangira imirimo bakiteza imbere.

Ati” Nashyitse mu Gihugu cy’u Rwanda mu 1994, naje ntacyo mfite nta n’ishuri abantu bose barabizi, nagerageje gukora kuko buriya buri kimwe cyose nk’abana b’iki gihe ni mu mutwe. Nahawe amahugurwa ahagije muri Kenya na Uganda, mbona ntasigara inyuma ngo kuko ntize, nagerageje gukora ntangirira ku nkoko za kijyambere 100 ziza kuvamo inkoko 340.”

” Ibyo byangejeje ku kintu gikomeye kuko naje guhabwa Inka na Perezida Mwayi Kibaki wa Kenya, iyo nka na n’ubu niyo nkikomoraho inka mfite, ubu mfite 10 kandi sibyo byonyine kuko zamfashije gukora ubuhinzi bw’urutoki, imbuto ,ibirayi n’ibigori kandi nduhira nta kibazo cy’izuba ngura ndetse mfite n’abana batanu bize bafite icyo bakora.”

Mukantare kandi yemeza ko yahuye n’ubuzima butoroshye ubwo yahungukaga ava mu Gihugu cya Uganda kuko yatangiye aba mu nzu ya burende, nyuma aza kubaka inzu nto iciriritse kugeza Ubwo ngo yubatse inzu nziza itamukojeje isoni. Amaze kuyubaka ntiyarekeye aho kuko yaguze hegitari 8 z’ubutaka ndetse akaba yaranaguze inzu mu Mujyi wa Nyagatare.

Uyu mubyeyi ngo byamusabye guhozaho no kudacika intege kuko atangira ubworozi yahuye n’imbogamizi zitandukanye zishingiye ku kirere ariko ntiyadohoka arakomeza arakora .

Ati” Ndashimira cyane abakangurambaga mu buhinzi n’ubworozi, natangiye gukora ubworozi kera abantu bagacika intege sinzicike, ubu nshyitse ahantu bitakintera ubwoba, ubworozi bwose wabukora bantu mutekereza ko korora bigomba amafamu, muzanyegere tujye inama. Ubu nkoresha abakozi 10 mbatangira na mituweli, nakoresheje expertise ku mutungo wanjye nsanga mfite miliyoni 102 Frw.”

Mukantare Odette afite intego yo gushinga Kampani ikora ubuhinzi n’ubworozi akabasha guha imirimo abakozi benshi batandukanye ariko ngo arashimira Perezida Paul Kagame washyizeho imiyoborere myiza n’umutekano byamufashije kugera kuri ibyo byose.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhamya bw’abahoze mu buzererezi Caritas Kibungo yafashije kubuvamo

Ubuhamya bw'abahoze mu buzererezi Caritas Kibungo yafashije kubuvamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU