MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Tugomba gukora ku buryo buri Muturarwanda abaho adafite impungenge y’icyahungabanya umutekano we – CG Namuhoranye

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
27/05/2026

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ruhare rukomeye mu guha Polisi y’Igihugu icyerekezo gikwiye kuva yashingwa mu mwaka wa 2000 ndetse no guhangana n’imbogamizi zishingiye ku kuba gucunga umutekano bisaba imbaraga n’imikorere idasanzwe, ashimira umukuru w’Igihugu ko yabahaye inshingano nk’inzego z’umutekano ko zigomba gukora ku buryo buri muturarwanda abaho adafite impungenge y’icyahungabanya umutekano we.

Yabivuze kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026 mu muhango wo kwinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda Abapolisi b’aba ofisiye bato bashya bagera kuri 436 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police , ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’Igihugu (Rwanda National Police) imaze ivutse.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye yavuze ko inama n’impanuro by’umukuru w’Igihugu ari impamba ikomeye izaherekeza buri wese mu bagize Polisi y’u Rwanda mu rugendo rw’igihe kirerekire.

Yagize ati: “ Mu myaka 25 ishize nk’uko mwabitubwiye, twagiye dukorana ku buryo bwa hafi n’abaturage, twanakorenye kandi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, izindi nzego zitandukanye z’umutakano zo mu Rwanda ndetse na Polisi zo mu karere no hanze yako, mu gihe duteraniye hano kugira ngo turebere hamwe intambwe twateye mu gucunga umutekano, kandi twongere kwiha intego yo kurushaho kuwucunga mu bihe biri imbere, ntitwabura kuzirikana ko muhora mutubwira kuzirikana ko Polisi n’izindi nzego z’umutekano tugomba gukora ku buryo buri muturarwanda abaho adafite impungenge y’icyahungabanya umutekano we.”

Yakomeje agira ati: “ Ni muri urwo rwego twahereye kuri iyo mpanuro twiha intego yo kubakira ibikorwa byacu by’umutekano ku musingi utajegajega witwa umuturage, uyu munsi uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano ni ihame ridasubirwaho, iyo mpanuro mwaduhaye yatanze umusaruro kugeza n’aho hari abashakashatsi bafashe icyemezo cyo kwandika igitabo bise ‘Polisi n’Abaturage mu Rwanda’ (Police and community in Rwanda). Icyo gitabo bacyanditse bagamije kugaragaza no gusobanura uburyo u Rwanda rwiyemeje kandi rushyira mu bikorwa intego yo gufasha abaturage kugira uruhare mu mutekano wabo.”

CG Namuhoranye kandi yagize ati: “ Uburyo ibyaha bikorwamo bwakomeje, kandi burakomeza guhinduka, ndetse nibishobora guhungabanya umutekano biragenda bihindura isura cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego Polisi y’Igihugu yashyize imbere uburyo bwo gucunga umutekano bushingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) ndetse n’urusobe rwa serivisi zihurijwe hamwe zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, muri iki gihe abajura bashaka kwiba banki ntabwo bakeneye kumena inzugi zaho, nta nubwo bakeneye kugera aho iyo Banki yubatse, rero gushyira Abapolisi ku miryango ya Banki ntibyayibuza kwibwa kuko ntibikiri ngombwa ko ibyaha bigendana n’ababikora, gutegerereza umunyacyaha ku mupaka ntibigihagije kuko yohereza icyaha we ikisigarira iyo, Polisi y’ u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kugira ngo ikomeze ku rwana n’iryo hindagurika.”

Muri rusange Polisi y’u Rwanda yatangiye imirimo yayo muri Kamena mu mwaka 2000 ishingwa hahurijwe hamwe izindi nzego zigera kuri eshatu, icyari Jandarumori Nasiyonali, yari ifite inshingano z’ubugenzuzi bukuru bwa gisirikare, hari kandi icyari Polisi Kominari, ndetse ni cyari Polisi y’Ubugenzacyaha; ishingwa ifite intego yo gukorera abaturage, gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse nituze rusange.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye mu muhango wo kwinjiza aba Polisi b’abofisiye bato mu gipolisi cy’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abadepite bagiye gusura ibikorwa by’ubuhinzi mu Gihugu hose

Abadepite bagiye gusura ibikorwa by’ubuhinzi mu Gihugu hose

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU