Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko abagize Inteko baratangira ingendo zo gusura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hirya no hino mu Gihugu hagamijwe kureba uko gahunda zigamije kongera umusaruro zishyirwa mu bikorwa.
Aya makuru yatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, aho hagaragajwe ko uru ruzinduko ruzakorwa mu turere twose tw’Igihugu kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2026. Nyuma yaho kandi, kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 7 Kamena 2026, ibikorwa nk’ibi bizakomereza mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali.
Nk’uko byatangajwe n’Umutwe w’Abadepite, izi ngendo zigamije gukusanya amakuru no gukurikirana uko gahunda zo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo n’ibyoherezwa mu mahanga zikorwa, cyane cyane ikawa n’icyayi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ikomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Yagize ati: “Tuzakomeza gushyira imbere inshingano zacu zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha gukusanya amakuru aturuka mu baturage n’abafatanyabikorwa kugira ngo turebe niba gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi zitanga umusaruro witezwe kandi zifasha imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Muri uru ruzinduko, Abadepite bazasura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi ndetse banagire ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage.
Byongeye kandi, bazibanda ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuhinzi birimo ikoreshwa rito ry’inyongeramusaruro, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’ibikorwaremezo by’ubuhinzi ndetse n’imbogamizi zijyanye no gushakira amasoko abahinzi.
Abadepite kandi bazifatanya n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda biteganyijwe mu mpera za Gicurasi 2026.
Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko muri izi ngendo abaturage bazabona umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Hazanasuzumwa uko ibibazo byagaragajwe mu ngendo zabanje byakemuwe.






