MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Tariki ya 9 Mata 1994: Umuntu wa mbere yarishwe Nyawera muri Kayonza

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
09/04/2020
Twibuke twiyubaka

Twibuke twiyubaka

Tariki ya 9 Mata 1994 ahagana saa tatu za mugitondo umuntu wa mbere yarishwe azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri ya Nyawera, ubu ni mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza.

Muri iyi Segiteri abaharokokeye bavuga ko hishweyo Abatutsi  bari hagati ya 2000 na 2500 bari batuye mu miryango iri hagati ya 300 na 400.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-IBUKA  mu Murenge wa Mwiri Nkeshimana Theresphore yabwiye Muhaziyacu.rw ko kuva tariki ya 8 Mata 1994 nijoro Abatutsi bari batuye muri Nyawera nta numwe waraye mu nzu, ngo kuko ubwicanyi bwari bwatangiye gukorwa muri segiteri bahanaga imbibi.

Yagize ati “ Tariki ya 9 Mata nibwo umuntu wa mbere bamwishe inaha saa tatu za mugitondo hari kuwa gatandatu, naho tariki 8 Mata abantu baraye hanze bafite ubwoba ko bari bubice. Tariki 9 Mata rero Interahamwe zatemye umusaza witwaga Ngirumpatse Paul…, bamaze kumwica byahaye ingufu izo nterahamwe bafatanya n’ubuyobozi bwariho bakurikizaho umwarimu witwaga Sahaha Philippe, abantu batangira gukwira imishwaro.”

Yakomeje avuga ko hakurikiyeho igikorwa cyo gutwikira abantu inzu cyane cyane abari bakuze batabashaga guhunga ndetse n’abana bato.

Ati “ Bigeze tariki ya 10 na 11 nibwo noneho bishe abantu benshi batari babashije kwiruka ngo bahungire i Mukarange, abari bihishe hafi aho bose barabishe, abandi babicira i Mukarange kuko bari bahungiyeyo bizeye ko bari bubone ubufasha.”

Nkeshimana akomeza avuga ko kuri ubu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mwiri babayeho neza, bitewe nuko Leta ibitayeho.

Ati “ Abarokotse, Leta igerageza kubafasha harimo abagiye bubakirwa, harimo abahabwa inkunga y’ingoboka n’abandi bagenda borozwa n’ibindi bikorwa bitandukanye gusa hanagaragaramo abafite ubukene kuko hari abubakiwe ariko usanga nta yandi maboko afite amufasha kubaho neza.”

Kuri inshuro ya 26 u Rwanda rwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  Nkeshimana asaba abantu gukomeza kuba hafi  abacitse ku icumu ngo kuko hari abagifite ihungabana bakeneye kwegerwa no guhumurizwa, agasaba Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKwibuka26

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Uyu munsi habonetse indi mibiri 52 mu Cyuzi cya Ruramira

Kayonza: Uyu munsi habonetse indi mibiri 52 mu Cyuzi cya Ruramira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU