MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare isize Kigali ihumeka umwuka mwiza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
01/10/2025

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije- REMA cyatangaje muri ibi bihe bya Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, umujyi wa Kigali uri guhumeka umwuka mwiza bitewe n’uko hari imwe mu mihanda yari yarafunzwe idakoreshwamo ibinyabiziga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na REMA kuri uyu wa 30 Nzeri, rigaragaza bimwe mu byavuye mu busesenguzi bwakozwe hifashishijwe ibikoresho 10 bipima umwuka mu bice bitandukanye bya Kigali kugira ngo harebwe urwego rw’umwanda mu kirere ku mihanda yafunzwe n’itafunzwe, ibi bikoresho byari byashyizwe Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo, na hafi ya RDB/Kimihurura

Isesengura rya REMA ryagaragaje ko gufunga zimwe mu nzira nini zo muri Kigali mu gihe cya UCI World Cycling Championships (22–28 Nzeri 2025) byagize uruhare runini mu gutuma haboneka umwuka mwiza, bitewe n’uko ibinyabiziga byari bike mu mihanda y’amasiganwa, ibipimo byerekanye ko imyuka mibi (PM2.5) yagabanutseho kugeza kuri 45% ku mihanda yafunzwe, naho ku mihanda yindi yari yahinduriwe inzira igabanuka hagati ya 30–35%.

Mu bice bidakorerwagamo isiganwa ho ntihabaye impinduka nini cyane.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Kabera Juliet yasobanuye ko ibisubizo byabonetse bigaragaza neza uburyo kugabanya imodoka bigira uruhare mu guhumeka umwuka mwiza.

Mu gihe cya UCI Championships, umwuka wa Kigali wari mu rwego rwemewe n’amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’ababumbye wita ku buzima-WHO, ibi bikaba byaba intandaro y’uko abantu bahumeka umwuka mwiza mu gihe bahisemo gushaka ubundi buryo bwabafasha mu ngendo zabo batangije umwuka bahumeka, aha harimo nko kugenda n’amaguru cyangwa se abakoresha amagare.

Mu gihe cy’icyumweru cy’amasiganwa, ibikoresho bipima umwuka byerekanye ko umwuka wari ukeye kurusha mu bindi bihe bisanzwe, kandi ibyago byo kugira imyuka mibi cyane byagabanutse ugereranyije n’ibipimo bisanzwe.

Ku mihanda yafunzwe , hagati ya saa sita pollution ntiyigeze irenga 30 µg/m³, mu gihe bisanzwe biba hagati ya 47–50 µg/m³. Ibi bigaragaza ko kugabanya imodoka byagize akamaro mu gukomeza umwuka mwiza, ndetse biba amahirwe yo gukomeza guhumeka umwuka mwiza mu masaha y’umugoroba.

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije muri REMA yashyizeho uburyo bushya bwo gupima imyuka ihumanya iva mu modoka, nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiyemeje kurengera umwuka, ubuzima rusange n’iterambere rirambye, Uretse ibyuma bipima umwuka byashyizwe i Kigali, REMA ifite n’ibindi bikoreshwa mu gihugu hose byifashishwa mu gupima umwuka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza-Kabura: Inkuba yakubise abafana 16 barebaga umupira wa APR FC na Pyramids

Kayonza-Kabura: Inkuba yakubise abafana 16 barebaga umupira wa APR FC na Pyramids

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU