Umuhanzi umaze kubaka izina mu ndirimbo zifite uburere mboneragihugu, Senderi International Hit, yaraye ataramiye abaturage bo mu Karere ka Kayonza, anabaha udukingirizo ibihumbi 30 tuzabafasha kwirinda Sida.
Byari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu Akarere ka Kayonza niko kari gatahiwe mu bitaramo arimo byo kuzenguruka uturere 12.
Uyu muhanzi wari umaze kuzenguruka utundi turere nka Kirehe, Burera, Muhanga,Huye na Bugesera kuri ubu yataramiye abatuye mu Mujyi wa Kayonza mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu.
Iki gitaramo cyabanjirijwe n’ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yavuze ko bishimira indirimbo za Senderi ku musanzu zitanga mu kubaka u Rwanda.
Ati: “Indirimbo zawe zakundishije benshi Igihugu, zinabafasha mu kugikorera, iyi myaka 20 yaranzwe no gutanga ubutumwa bwiza, turakwifuriza gukomeza gukora cyane no gukomeza gushimisha Abanyarwanda.’’
Senderi International Hit yahise atangira kuririmbira abaturage ari nako baririmbana buri ndirimbo yose yazamuraga, yanatanze kandi amafaranga ku baturage bamufashaga ibyatumye benshi bishima kurushaho.
Nsengiyumva Eric wahawe 5000 Frw ati: “Nishimiye Senderi cyane kuko nkunda indirimbo ze, bibaye mahwi ubwo namubonaga amaso ku maso akanampa amafaranga.’’
Mukamutara Martha we yavuze ko yaturutse mu Murenge wa Nyamirama aje kwishimana na Senderi, yishimiye ko yahawe amafaranga n’uyu muhanzi ndetse anahabwa agakarito kuzuye udukingirizo.
Ati: “Ndagenda ntuhe abantu duturanye tubafashe kwirinda Sida.’’
Senderi yasoje igitaramo abwira abaturage ko impamvu yabazaniye udukingirizo atari ugukwirakwiza ubusambanyi ahubwo ari ugufasha abananiwe kwirinda bakaba badukoresha aho gukorera aho bakandura Virusi itera Sida.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi azakomereza ibitaramo mu turere twa Ngoma na Musanze mu kwishimira imyaka 20 amaze mu muziki w’u Rwanda.











