MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Nkulikiyinka yasabye ababyeyi ubufatanye muri gahunda yo kwita ku bana mu biruhuko

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
24/07/2025
Amb.Nkulikiyinka Christine, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Amb.Nkulikiyinka Christine, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb.Nkulikiyinka Christine yasabye ababyeyi bo mu Karere ka Ngoma kugira uruhare runini muri gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko babashishikariza kuyitabira, kuko bazahungukira byinshi, indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda no gukuza impano zabo.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza ahatangirijwe gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ku rwego rw’Akarere ku ya 23 Nyakanga 2025.

Abana n’urubyiruko 12,670 ni bo bari gutorezwa kuri site z’icyitegerezo 14 zo mu Karere ka Ngoma.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine yavuze ko kuba Igihugu gifite umubare munini w’urubyiriko bafite inshingano zo kubitaho nk’imbaraga z’Igihugu.

Yagize ati “Abana n’urubyiruko bari munsi y’imyaka 30 ni 67% by’Abanyarwanda bose, kuba rero dufite umubare munini w’abakiri bato biduha umukoro ukomeye wo kubitaho kugira ngo tubategure neza, tubaha ubumenyi bukenewe ngo babe Abanyarwanda buzuye.”

Minisitiri Amb.Nkulikiyinka yagaragaje ko iyi gahunda ari umwanya mwiza wo kubitaho babigisha indangagaciro nyazo zikwiriye Umunyarwanda wifuzwa, kubigisha amasomo y’ubuzima bwiza, gukuza impano, kugira isuku, kwirinda ingeso mbi harimo kunywa ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n’ibindi.

Minisitiri Nkulikiyinka akomeza agira ati: “Iyi gahunda kandi ni umwanya mwiza wo kwigisha abana amasomo azabafasha mu buzima bwabo bwose, kurangwa no gukora neza, kunoza umurimo, kwita ku isuku, kwidagadura ariko byose bikura no gukuza impano.”

Yavuze ko kandi ko igamije gufasha abana n’urubyiruko gukunda ishuri, kungurana ubumenyi binyuze mu biganiro bitandukanye, bikabafasha kuvumbura no gukuza impano bifitemo binyuze mu mikino no kumenya guhanga umurimo.

Ati: “Sinshidikanya rero ko igihe cyo gutangira amashuri nigitangira buri mwana wese uzaba warageze hano azaba afite ikintu gishya yungutse.”

Minisitiri Nkulikiyinka yaboneyeho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda.

Yagize ati: “Ndabasaba ko mwagira uruhare runini kugira ngo iyi gahunda izagende neza, abana banyu mubashishikarize kuza kandi n’abandi babyeyi mwaba muzi batabishyizemo imbaraga mubashishikarize kohereza abana babo kuko bazahavana byinshi.”

Abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo kugeza ku Karere basabwe gufasha imiryango kumva neza ibyiza by’iyi gahunda kugira ngo yitabirwe.

Minisitiri Nkulikiyinka yasoje avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye aribwo buzatuma ubuzima bw’abana n’urubyiruko biga n’abatiga burushaho kubungabungwa muri ibi bihe by’ibiruhuko.

Iyi gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko izasozwa kuwa 29/08/2025. Ibikorwa biri kubera ku rwego rw’Akagari ariko utugari twegeranye dushobora gutoreza kuri site imwe. Iyi gahunda izajya iba iminsi itatu(3) mu cyumweru.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb.Nkulikiyinka Christine, ageza ubutumwa ku bitabiriye itangizwa rya gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko i Zaza mu Karere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abafite impano mu mukino wa Basketball bashyigikiwe na Shooting Touch

Abafite impano mu mukino wa Basketball bashyigikiwe na Shooting Touch

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU