MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umucuruzi yafatanwe ibiro 30 by’urumogi

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
25/10/2024

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rwamagana baguye gitumo umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibiro 30 bibitse mu nzu ye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, Akagari ka Gishore, mu Murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n’imwe.

Iyi nkuru dukesha Urubuga rwa Polisi y’Igihugu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturge.

Yagize ati: “Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko uyu mugabo ari mu bacyekwaho kuba abacuruzi ruharwa b’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ku bw’imikoranire myiza n’abaturage baduhaye amakuru ko yaruzanye niko guhita tujyayo dusanga ruri mu nzu ye rungana n’ibilo 30.”

SP Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo akimara gufatwa yahise yiyemerera ko asanzwe acuruza urumogi kandi ko yaruzanirwaga n’umugabo urukura mu Karere ka Gicumbi akaruha umunyonzi urumugezaho noneho nawe akarugurishiriza mu rugo iwe kuko yari afite abakiliya basanzwe bamuzi ko arucuruza.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza yo guhashya, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange.

Yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko uburyo n’amayeri yose bakoresha babikwirakwizamo bigenda bitahurwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara icyaruta ari uko babireka batarabifatirwamo.

Yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abafatanyaga nawe bigikomeje.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Bizigamiye arenga miliyoni 500Frw bizamura imibereho yabo   

Kayonza: Bizigamiye arenga miliyoni 500Frw bizamura imibereho yabo  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU