MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Bizigamiye arenga miliyoni 500Frw bizamura imibereho yabo  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
25/10/2024

Ingo 35,250 zibumbiye mu matsinda 1,414 yo kuzigama no kugurizanya yashyizweho n’umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose mu Karere ka Kayonza, zimaze kwizigamira amafaranga asaga 501,658,236Frw mu mwaka umwe kandi zimwe zigaragaza ko bitanga umusaruro ukomeye cyane mu guteza imbere imibereho yazo.

Byagarutsweho ubwo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza hazatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzigama kizasozwa tariki 31 Ukwakira 2024, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira, aho binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ya USAID Gikuriro Kuri Bose hishimirwa intambwe yatewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Zigama, Shora Imari witeze imbere.”

Bamwe mu bari muri ayo matsinda yo kwizigamira babwiye MUHAZIYACU ko hari ibyo bayakesha bifatika.

Bahujinkindi Anitha utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ati: “Ubu njyewe ku giti cyanjye njya mu itsinda nkaguza nk’ibihumbi 200Frw nkagenda nkayakoresha nkazayagarura n’inyungu zayo, umwaka warangira nkarasa ku ntego nkagabana.”

Akomeza agira ati: “Itsinda ikintu ryantejeho imbere sinari mfite aho mba, ubu mba mu nzu yanjye, ubu mfite utuntu ncuruza duciriritse ariko nkuramo ibyo ndya, nkanizigamira nkabasha kurasa ku ntego.”

Mukashyaka Jacqueline, Uhagarariye itsinda ryo kuzigama rikanagurizanya ryitwa “Baturebereho” ati: “Gikuriro turayishima tumaze imyaka 8 ababyeyi bafite aho bavuye naho bageze, uyu mwaka twaragabanye mu kwezi kwa munani buri muntu yagabanye amafaranga agera ku bihumbi 725Frw, dufitemo ubuhamya bufatika harimo abantu twatangiranye bari mu mituku bayivuyemo batanagiraga n’aho baba.”

Akomeza avuga ko ku giti cye amaze kugera kuri byinshi ati: “Uyu munsi mfite inzu yanjye iri mu Mujyi ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana Cyenda na birindwi, uyu munsi ntibampa munsi ya miliyoni 35Frw ngo nyafate kandi mu bwizigame bwanjye nakuyemo amagare atatu ubu ari mu muhanda.”

Ubuyobozi bw’Umushinga USAID Gikuriro kuri Bose bwavuze ibyagezweho n’imiryango ikomoka muri Kayonza ibikesheje amatsinda yitwa ‘SILC’ nko kuba imiryango 17,531 yarakoze imishinga ibyara inyungu, imiryango 2,826 yaguze inkoko, imiryango 1,198 yaguze inkwavu, imiryango 1,749 yaguze ingurube.

Ibindi, imiryango 1,641 yaguze ihene, imiryango 184 yaguze ibibanza, imiryango 7,917 yubatse imirima y’igikoni, imiryango 22,076 yishyuye Mituweli.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari (BDE) mu Karere ka Kayonza, Hakizuwera Jean Bosco, yagize ati: “Umubare mwawumvise ni ingo ibihumbi 35 ariko abarimo turabashishikariza kongera, turashaka ngo imirenge yose umubare uzamuke kuko numara kuzamuka tuzahita dutsinda ubukene.”

Hakizuwera, yavuze ko iki cyumweru bakitezemo ubwiyongere bw’abizigama buturutse mu bukangurambaga hagati y’ubuyobozi n’abizigamye bikazamura imibereho myiza.

Mu rwego rwo kuzamura serivisi ziteza imbere imirire n’ubuzima bw’abana n’abagore bari mu kigero cy’uburumbuke, ndetse no kongerera ubushobozi imiryango kugira ngo ibashe kugera kundyo yuzuye, umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose imaze gushyiraho amatsinda 9,722 (yitwa SILC).

Aya matsinda agizwe n’abanyamuryango 231,388 mu turere icumi mu Gihugu bakaba muri uyu mwaka wo kwizigamira ibyo bita “icyicaro” bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3,567,755,424.

Mu Karere ka Kayonza haburwa amatsinda ageze mu bihumbi 75 akora mu buryo bwo kwizigama haba mu buhinzi, imirimo iciriritse, ubworozi n’abandi ndetse bamaze kwizigama arenga Miliyari imwe n’igice.

Mukashyaka Jacqueline

Bahujinkindi Anitha

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Barishimira ko ibiti byatewe bizarwanya isuri yajyaga ibatwarira ubutaka

Nyagatare: Barishimira ko ibiti byatewe bizarwanya isuri yajyaga ibatwarira ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU