Abaturage batuye mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare barishimira ko ibiti byatewe ku musozi wa Rutoma bizarwanya isuri yajyaga ibatwarira ubutaka ikanabangiriza imyaka n’indi bikorwa bitandukanye.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024 mu muganda rusange usoza ukwezi wanatangirijwemo igihembe cyo gutera ibiti, muri Nyagatare bikaba byatewe ku bufatanye n’umushinga TREPA.
Ibi biti byatewe mu buryo bwo gusazura ishyamba ryari riteye kuri uyu musozi. Mu Karere ka Nyagatare bamaze gutegura ubuhumbikiro bw’ibiti 116 mu Tugari twose burimo ingemwe z’ibiti 3 166 000 zigomba guterwa.
Ntabigwira Théophile utuye mu Mudugudu wa Nyakigando mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe yagize ati ” Ibi biti turi gutera bizadufasha kugabanya amazi yamanukaga aha ari menshi bidufashe kubona inkwi, gukurura imvura. Amazi yamanukaga cyane agateza impanuka imirima ikagenda ni nayo mpamvu twanacukuye imirwanyasuri.”
Mutibisi Liberathe we yavuze ko Ibi biti bitazabarinda isuri gusa ahubwo ko bizanabaha amafararanga igihe byakuze kandi ngo byamuhaye akazi kuko akorera umushinga TREPA aho akurikirana ibiti byatewe akanabivomera.
Byasigaraho Emmanuel nawe yavuze ko ibiti byatewe bizabarinda isuri yaterwaga n’amazi yamanukaga ku musozi wa Rutoma bateyeho ibiti ndetse ngo amazi yabatwariraga imirima ikanabasenyera inzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko basanzwe batera ibiti mu Karere ka Nyagatare ngo ahataraterwa ni ahantu hacye cyane harimo ahari inzuri ahandi ngo bagenda basazura amashyamba arimo ishyamba ry’imikinga rifite ubuso bwa hegitari 380.
Depite Munyangeyo Theogène wifatanyije n’aba baturage mu gikorwa cyo gutera ibiti yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwereka abaturage akamaro ko gutera ibiti.
Yagize ati” Ni ukubereka ko ibi biti bicyeneye gusazurwa hakajyamo ibiti byabagirira akamaro harimo no kuba byabaha imbahu. Ariko noneho kubera haba hegereye imirima hakanaterwa ibiti bitonona imyaka, ikindi ni ukurwanya ubu butayu n’imvura iba yabuze kandi nibimara guterwa bizakumira imihindagurikire y’ikirere.”
Kuri uyu wa Gatandatu mu muganda hatewe ibiti by’inturusu n’imihumuro 2000 ku buso bwa hegitari imwe ku musozi wa Rutoma wo mu Kagari ka Shonga mu Karere ka Nyagatare. Biteganyijwe ko mu Gihugu hose hazaterwa ibiti miliyoni 6.5.










