Abaturage bo mu Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma biyubakiye ikiraro gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 100Frw mu koroshya ubuhahirane n’imigenderanire, banatera ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi bitanu kuri hegitari 50 mu kurengera ibidukikije mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024, mu Kagari ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma niho habereye umuganda usoza ukwezi ku Ukwakira ku rwego rw’Akarere.
Ni umuganda witabiriwe n’Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Judith Mukarugwiza, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage.
Bateye ibiti ibihumbi bitanu by’amoko ya Kariyandra, Gerevariya n’Umuhumuro kuri hegitari 50, baniyubukira ikiraro gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 100Frw kizabafasha mu buhahirane no kurwanya isuri.
Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko uyu muganda usoza ukwezi ku Ukwakira ugize icyo ubamariye gifatika.
Uwineza Angelique, ati: “Habagaho ikibazo cy’imvura ikamanukana amazi mu gihe cyo kujya nko ku isoko cyangwa ku muhanda ugasanga biragoranye, ariko ku bw’imbaraga z’abaturage byabashije kugenda neza, tugiye kujya tubona uko tugeze imyaka ku isoko, tubone uko tugenderana umudugudu ku wundi cyangwa se urabona ko ari no mu nzira ijya ku kagari no ku murenge byabaga bigoranye mu gihe cy’imvura, ubu tuzajya tugenda neza.”
Kayumba Jean D’amour, ati: “Hari amazi aturuka mu misozi yo hejuru yononaga uriya muhanda n’indi myaka ihateye, kuba tuhaciye kariya karigori tugashyiraho na kiriya kiraro biteye umutekano haba ku bafite uriya murima n’uyu muhanda dukoresha tujyana guhaha tujyana n’ibicuruzwa mu isoko rya Gafunzo.”
Depite, Mukarugwiza Judith, yabwiye abaturage ko bagomba kurinda igiti kubera akamaro kacyo.
Yagize ati: “Nk’uko bahoze babivuga ngo dutere igiti tukibungabunge turengere Isi, igiti ni ubuzima, ni ibihaha by’Isi. Ubutumwa twaha abaturage ni uko bagomba kubungabunga ibiti cyane cyane ibyo bamaze gutera aka kanya bakamenya ko nta nka yabikandagiye n’izindi ngemwe zizaterwa.”
Ku kijyanye n’ikiraro yakomeje agira ati: “Haracyari ahantu henshi hakeneye ibiraro, ariko mwabonye ko ku bufatanye n’abaturage ari ikintu gikomeye; abishyize hamwe ntakibananira, abaturage bo muri Sake bakoze ikiraro cyiza cyane gikomeye kandi nta masaha byatwaye no hirya no hino abaturage mu minsi y’imiganda bajya bafatanya bagakora ibikorwa bikomeye kandi bifatika.”
“Ntihabeho ikibazo cyo kutagenderana kw’imirenge ibiraro byaracitse kandi abaturage bahari bashobora kubyikorera. Ikindi ni ugushimira ubuyobozi bw’Akarere bwatanzwe ibiti kuva mu ishyamba rya Leta kugira ngo bikoreshwe mu kubaka icyo kiraro; abaturage bagiye bishimye babona ko ubuyobozi bubari hafi.”












