Mu bukangurambaga buri gukorwa mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kuzigama, Kwikiriza Jackson Uyobora ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda rizwi nka ‘AMIR’ yatangaje ko Abanyarwanda bamwe bagifite imyumvire y’uko kuzigama ari iby’abantu bafite amafaranga menshi; bakwiye kuyihindura.
Biri mu byo yatangaje mu kiganiro na MUHAZIYACU mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Musaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira, ahatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu icyumweru cyahariwe kuzigama gifite insanganyamatsiko igira iti “Zigama, Shora imari witeze imbere”.
Abitabiriye ubu bukangurambaga bwakozwe nyuma y’umuganda usoza Ukwakira 2024, basobanuriwe ko Leta yashyizeho uburyo bwo kwegereza abaturage ibigo by’imari, aho umuturage ugenda urugendo rurerure akoresha ibirometero bitarenga bitanu kugira ngo agere ku kigo cy’imari haba mu Mirenge SACCO 416 iri hirya no hino mu Gihugu, Amabanki, no kubitsa cyangwa kwiguriza binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya telefone batavuye aho bari.
Kwikiriza Jackson, Umuyobozi wa AMIR yavuze ko ahagaragara icyuho mu bijyanye no kwitabira kuzigama mu Rwanda ari ku myumvire.
Ati: “Ahari icyuho cyane ni imyumvire y’abumva ko kwizigamira ari ukuba ufite amafaranga menshi, ntabwo aribyo. Abaturage bakwiye kumenya ko kwizigamira ayo ufite yose, 1 wongeyeho 1 biba 2. Iyo utangiye gacye wizigamira nyuma y’umwaka umwe, ibiri, uba ufite amafaranga yagutabara mu bihe bigoranye, icya kabiri iyo wizigamira ikigo cy’imari kirakwizera.”
Yakomeje agira ati: “Turashishikariza abaturage kugana ibigo by’imari biri hafi, mugafunguza konte, mukizigamira hanyuma mugafata inguzanyo, ariko iyo nguzanyo ukayikoresha icyo wayisabiye, ukiteza imbere.”
Muri ubu bukangurambaga byatangajwe ko hari imishinga itandukanye yaba mu buhinzi, mu bworozi, n’ibindi igamije gufasha urubyiruko n’abagore cyane cyane kugana no gukorana n’ ibigo by’imari mu buryo bworoshye bakiteza imbere.
Ni mu gihe kuri ubu imibare igaragaza ko 18% by’urubyiruko rwo mu Rwanda aribo bakorana n’ibigo by’imari. Naho muri rusange Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ibigo by’imari ni 96%.
Buri munyarwanda arashishikarizwa gukoresha serivisi z’ibigo by’imari bijyanye n’urwego rw’ubushobozi bwe guhera mu bimina, muri za SACCO, Microfinance, Amabanki; binyuze mu gutinyuka bagakora imishinga bagasaba amafaranga y’inguzanyo bakayakoresha neza biteza imbere.
Ikindi ni uko ibigo by’imari nabyo bishishikarizwa guhanga udushya mu nguzanyo bitanga mu byiciro bitandukanye, byatuma Abanyarwanda barushaho kubigana.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwiragiye Marie Chantal, umugore utuye mu Murenge wa Musaza, mu Kagari ka Nganda yasobanuye uburyo kuzigama no gusaba inguzanyo mu kigo cy’imari cya Umurunga SACCO Musaza byamuteje imbere.
Yavuze ko ajya gutinyuka gushora imari hari muri 2010 ubwo yari umuhinzi, nyuma atekereza kuzigama ahereye ku mafaranga 10,000Frw, atangira akora ubucuruzi buciriritse cyane, agenda yunguka agejeje ibihumbi 100Frw agana SACCO.
Yakomeje agira ati: ”Icyo gihe naracuruzaga nakunguka 3000Frw nkayajyana kuyabitsa kuri SACCO nkoze urugendo rw’amasaha abiri. Rwose kuzigama ntabwo bisaba kuba ufite byinshi, uhera kuri bike. Nyuma natekereje kwiga ibijyanye n’ubudozi, mfata ibihumbi 100Frw nguramo imashini y’ibihumbi 48Frw, nyuma mfata inguzanyo y’ibihumbi 500Frw ngura imashini,…ngenda nkura, ubu mfite inzu ntuyemo ya Miliyoni 15Frw, mfite amasambu, kandi byose mbikesha kuzigama no gukorana n’ikigo cy’imari.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagize ati: “Igikwiriye gukorwa cyanatangiye gukorwa n’ubu ni ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye serivisi z’ibigo by’imari n’inyungu ziri mu gukorana nabyo. Ikindi ni uko abantu barushaho gukorana n’ibigo by’imari biciye mu makoperative, mu mabanki, ibimina; kandi twizeye ko iki cyumweru kirasiga hari ubwiyongere bw’abitabira gukorana n’ibigo by’imari no kwizigamira.”
Mu mwaka wa 1989, Umuryango w’abibumbye wafashe itariki 31 Ukwakira nk’umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama.










