Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi mu Karere ka Kayonza basaba ko leta yabagenera inkunga yihariye ahashoboka bakuhira imyaka kuko imvura yabuze bakaba nta cyizere bafite cyo kuzeza.
Ubwo itsinda ry’abadepite ryasuraga imirenge itandukanye muri aka karere, baganiriye n’abaturage muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, babatekerereza imbogamizi bafite, harimo n’ikibazo cy’imvura.
Itsinda ryagiye mu murenge wa Murundi, ryaganiriye n’abaturage bari mu buhinzi, bibonera uko zimwe mu mbuto zatewe kugeza ubu zitarashibuka mu butaka bitewe n’uko imvura yabuze.
Bamwe muri aba baturage bagaragaza impungenge bafite z’uko umvura ikomeje kubura, Nyirambarushimana Jeannette ahinga mu gishanga cya Rwakabanda yagize ati: “Imvura yarabuze, nta moteri zo kuhira kuko izo twari dufite zarapfuye ubu dufite ikibazo turasaba ubufasha”.”
Twagirayezu Vedaste nawe ni umwe mu baturage bavuga ko iyi mvura yabuze yabateye impungenge z’ejo hazaza, yagize ati: “Iri zuba igihe ryakiye sicyo ryagombaga kwakira, rirabangamye kuko igihe twagahingiye sicyo twahingiye, imvura batubwiraga ntabwo twayibonye, mu kwezi kwa 9 ntayo twabonye n’uku kwa 10 kugiye kurangira ntayo, abahinzi twese ubu amaso yaheze mu kirere.”
Aborozi bo bagaragaje ko muri iki gihe barimo kugorwa cyane no kubona ubwatsi ndetse banasaba ko harebwa uko igiciro cy’amata cyazamurwa kuko muri iyi minsi bari kugorwa no kubona ubwatsi dore ko bemerewe guhinga mu nzuri zabo 70%.
Depite Uwamariya Odette yashimye uko abaturage bari biteguye igihembwe cy’ihinga bagakomwa mu nkokora n’uko imvura yabuze, yashimye kandi gahunda zashyizweho n’akarere zo guha abaturage imigozi y’ibijumba n’ingeri z’imyumbati ndetse bagakora neza urutoki kuko ibi byose bibasha kwera mu gihe imvura yabaye nke.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco mu butumwa yageneye abaturage yagarutse ku gushyira imbaraga mu bihingwa bishobora kwera vuba birimo ibishyimbo n’ibijumba.
Yakomeje agira ati: “Ubu abantu bashyira imbaraga mu kuhira kandi bagakoresha neza amahirwe ahari arimo imishinga migari itera inkunga ubuhinzi n’ubworozi.”
Kugeza ubu mu Murenge wa Ndego niho hari ikibazo cyane kuko nta muhinzi wigeze atera imbuto kuko nta mvura irahagwa







