Abagize inteko itora bo mu Karere ka Rwamagana batoye Kagabo Richards Rwamunono ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku majwi 170.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, aho Kagabo Richards utorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yari asanzwe ari umujyana wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mbere y’uko yiyamamariza kuba umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana.
Inteko itora yatoye Umujyanama Kagabo Richard Rwamunono ku majwi 170, mu gihe abo bahataniraga kuri uwo mwanya aribo Umujyanama Musabyeyezu Dative yagize amajwi 53 naho Umujyanama Munyaneza Isaac ku majwi 42.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana Dr. Rangira Lambert mu ijambo rye yashimiye inteko itora, yakomeje agira ati: “Gukorera hamwe nicyo twizeye, mu kumvikana nk’abajyanama, tumwizeyeho kandi gukorana imbaraga”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne wakurikiranye aya matora yashimiye abayitabiriye, asaba uwatowe kuzakora neza imirimo atorewe.
Mu ijambo rye rito yagejeje ku nteko itora nyuma yo gutorerwa kuba visimeya, Kagabo Richards Rwamunono yijeje Abanyarwamagana ko bazafatanya mu gutekereza byagutse ku igenamigambi ry’abaturage ba Rwamagana.
Uwari muri uyu mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, akaba yari n’umujyanama w’Akarere ka Rwamagana Nyirabihogo Jeanne d’Arc kuva kuya 18 Nyakanga yahagaritswe n’inama njyanama y’akarere.










