Mu Karere ka Rwamagana hatangijwe ubukangurambaga bwihariye ku bana b’abakobwa batwaye inda z’imburagihe n’ababyaye bakiri bato, ubu bukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi n’abarera aba bana kubitaho by’umwihariko.
Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga byahereye ku bana b’abakobwa batoranyijwe bo mu mirenge ya Munyaga, Rubona na Mwulire, bimwe mu bigize ubu bukangurambaga ni ukaganira n’ababyeyi b’umwana cyangwa se abamurera.
Ibi biganiro byimbitse ku mibereho y’umwana watwaye inda y’imburagihe kuva yasama kugeza abyaye, buri ruhande rukiyemeza icyo rugomba gukora, umwana wabyaye asabwa kwirinda ikindi kintu cyose cyatuma yongera gutwara inda mu gihe atarashaka.
Ababyeyi basabwa kuba hafi umwana wabo n’umwuzukuru bakamenya ko hari byinshi by’ubufasha abakeneyeho kuko nawe akiri umwana wo kurerwa bakita kandi ku mwuzukuru wabo kuko nawe afite uburenganzira nk’ubw’abandi bana bose, abavandimwe bo basabwa kuba hafi umuvandimwe wabo wabyaye bakamufasha kwiyakira kandi n’abo bakabifata nk’isomo kugirango hatazagira ubashuka akabagwisha mu busambanyi.
Ibi ni ibikorwa by’umuryango LWD (Learn Work Develop) mu mushinga wabo “Masenge mba hafi”, wo kwita ku buzima bw’abana b’abangavu (haba abatewe inda z’imburagihe, ababyaye, kwita ku bana babyawe n’aba bana ndetse n’abana bafite ibyago byo gutwara inda z’imburagihe), ibi bikorwa by’ubukangurambaga barabiterwamo inkunga na Bikes for World.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga, hagaragaye ababyeyi bari mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere ni ababyeyi bamenye ko umwana wabo yatwaye inda y’imburagihe biyemeza kumufasha kugira ngo azabyare neza, uyu yanabyaye hasigaye iminsi ibiri gusa ngo akore ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye.
Aho yakoreye iki kizamini yajyanye na nyina umubyara akaba ari we wita ku mwuzukuru we, icyiciro cya kabiri ni umubyeyi wamenye ko umukobwa we yatwaye inda y’imburagihe, ntibabyihanganira we n’abavandimwe b’uyu mwana kuko bumvaga ko yabasebeje. We yabyaye impanga gusa byaragoranye kugira ngo babyakire.
Icyiciro cya gatatu ni umwana wabyaye ariko umubyeyi we ntibyagira icyo bimubwira ntiyamubaza uko byamugendekeye kubwe ngo kumva ko abana bariye biramuhagije nta bindi akeneye kumenya.
Umwe muri aba babyeyi avuga ko uruhare rw’umubyeyi mu kurera rutarangirira mu byiza gusa, Bigirimana Erias afite umwana watwaye inda y’imburagihe atuye mu mudugudu wa Kiryango mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga, yagize ati “Nagombaga kubyakira kuko narabyakiriye, umwana wanjye mwitaho mu gihe yari atwite, nyina we ntibyamworoheye ariko naramubwiye nti ndekera umwana, ibyamubayeho byamubayeho ntakundi tubyakire gutyo, twarakomeje turamufasha haba ku ishuri n’ikindi cyose yari akeneye.”
Umuyobozi wa LWD ni Mwiseneza Jean Claude nk’umwe mu batangije ubu bukangurambaga bwihariye ku miryango y’abana babyaye bakiri bato, avuga ko ari gahunda batangije Kandi izakomeza.
Yakomeje agira ati: “Kiriya gikorwa kigamije kurwanya ihohoterwa ku bana basama inda z’imburagihe no kurinda uburenganzira bwabo n’ubwabo bana batwite cyangwa se abo babyaye, binyura mu kubaba hafi mu gihe batwite n’igihe babyaye, kugira ngo umwana yakirwe mu muryango.”
Usibye ibikorwa bya “Masenge mba hafi” bimaze gushinga imizi mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara, mu Karere ka Rwamagana ho hagiye gutangizwa Club Masenge izakorera mu mashuri mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu.









