Bamwe mu bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi bari kwifatanya n’abakorerabushake mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi rwiyemeje kwifatanya n’abakorerabushake ndetse n’izindi nzego mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa 26 Kanama mu Murenge wa Mwulire niho aba bagore bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake, ni ibikorwa bakoze ku munsi w’isoko rya Ntunga ubusanzwe rirema buri wa mbere no ku wa kane.
Banifatanyije n’abaganga bo ku ivuriro ry’ibanze rya Ntunga mu kwandika no kuyobora abaturage baje kuhafatira urukingo rwa Covid-19.
Bamwe mu baturage bagezweho n’aba bagore b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bemeza ko babyakiriye neza, Urujeni Consolée ni umucuruzi w’imbuto mu isoko rya Ntunga, yagize ati: “Uyu munsi twabonye abadukarabyaga ari abagore bagenzi bacu, si urubyiruko nabonyemo abakuze, we n’iyo akubwiye akubwira nk’umubyeyi kandi koko kutambara agapfukamunwa neza wumva ugize ikimwaro.
Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana ni Inderere Marie Jeanne, avuga ko icyorezo cya Covid-19 bo nk’abagore bakwiye kukirinda cyane, bagashyiramo imbaraga kurusha abandi.
Yakomeje agira ati: “Nk’ababyeyi nitwe twakwiye gukebura abana aho kugira ngo usange ari bo babwiraza abantu bakuru kubahiriza gahunda za leta, turashishikariza ababyeyi gufata iya mbere mu kwirinda no kurinda ntabe ari twe twandura cyangwa twanduza abandi, kurinda umuryango wacu bibe intego.”
Ibi bikorwa biri mu bukangurambaga ku ruhare rw’abagore n’urubyiruko mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, bikorwa n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana.

Mu gikorwa cyo kwakira abaje kwikingiza Covid-19.







