MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Muhazi muri Jenoside 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
23/04/2024

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavuga ko igihe cyo kwibuka ababo bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi bibashengura cyane kuko kugeza ubu hari ababo batabashije kubona imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ku tariki ya 22 Mata mu Karere ka Rwamagana wari umunsi wahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abatutsi bajugunywe mu mazi ku mwaro wa Kavumu/Gishari ku kiyaga cya Muhazi.

Hari bacye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basunikiwe mu mazi ya Muhazi barimo Mutegwaraba Domithile yemeza ko kugeza ubu yazinutswe amazi magari nka Muhazi bitewe n’ibyo yibuka dore ko muri Muhazi hiciwemo nyina na murumuna we abireba bicishijwe amabuye batewe n’Interahamwe n’abambari bazo.

Mu buhamya bwe yemeza ko Muhazi ibitse imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi dore ko byari bigoye kurokokera muri Muhazi aho Interahamwe zashyizeho amarondo y’ijoro n’amanywa mu mazi bareba ko nta mututsi ugihumeka ngo bamwice.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubisabwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bwemeye buzashyira imbaraga mu gushakisha imibiri yazimiriye mu rufunzo rwa Kavumu, ndetse ubu hari icyizere ku bantu batanze amakuru ahaba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 itaraboneka.

Uwari uhagarariye abafite imiryango yabo yajugunywe muri Muhazi yagize ati: “Muhazi ibitse abacu mu buryo bwinshi butandukanye”.

Mu Murenge wa Gishari hari ibice byinshi bikora ku kiyaga cya Muhazi, ibi byanatumye abatutsi bicwaga abenshi barasunikirwaga kujya muri Muhazi kugira ngo babone uko babica biboroheye, naho abatazi koga bo bicwe n’amazi.

Ibi bice bikora kuri Muhazi uhereye za Nkomangwa na Nyarubuye, Gati, Ruhunda na Kavumu.

Perezidante wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative avuga ko kwibuka abatutsi bajugunywe mu mazi bitari i Kavumu gusa kuko hari ahandi muri Rwamagana abatutsi bajugunywe mu mazi haba mu biyaga n’ibyuzi bya Rwamagana, muri ibyo harimo umwaro wa Kabare naho ni ku kiyaga cya Muhazi, umwaro wa Mabare mu murenge wa Rubona ku kiyaga cya Mugesera, umwaro wa Kavumu muri Gishari ku kiyaga cya Muhazi, umwaro wa Muhondo mu murenge wa Munyiginya ku kiyaga cya Muhazi, n’umwaro wa Karenge ku kiyaga cya Mugesera.

Senateri Kanyarukiga Ephrem wifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka abatutsi bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagarutse ku mpamvu yo kwibuka, yagize ati: “Mu mahameremezo 6 y’itegekonshinga irya mbere muri yo rivuga ku gukumira no kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo ndetse n’ibigaragarira muri iyo ngengabitekerezo, iyo twibuka tuba twubahiriza iryo hame”.

Ku mwaro wa Kavumu harateganywa gushyirwa ikimenyetso cy’amateka kigaragaza uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kugeza ubu mu murenge wa Gishari hari inzibutso za Jenoside ebyiri ari zo urwa Gishari ruruhukiyemo imibiri 1,196 na Ruhunda ishyinguyemo mu cyubahiro imibiri 5,181.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Bamurikiwe umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga

Bugesera: Bamurikiwe umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU