MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Bamurikiwe umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
24/04/2024

Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda,RNUD, ugiye gufatanya n’Akarere ka Bugesera mu mushinga wo kubahugura ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kubitaho.

Mu biganiro byahuje Akarere n’Ubuyobozi bwa RNUD tariki 23 Mata 2024, haganiriwe ku mushinga wo guhugura abantu ururimi rw’amarenga, no guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu rwego rwo kubafasha kugira ihuriro ku rwego rw’Akarere ndetse no kwibumbira muri koperative yabo.

Perezida w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, Munyangeyo Augustin asobanura uburyo umushinga bazakorera muri aka Karere uteye.

Ati: “Muri uyu mushinga turateganya guhugura abantu b’ingeri zitandukanye ururimi rw’amarenga. Abo bantu harimo abakozi b’inzego z’ibanze, abanyamakuru ndetse n’abandi. Ni umushinga kandi tuzagira igihe cyo guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo muri aka Karere ka Bugesera mu rwego rwo kubafasha gushyiraho koperative yo kwiteza imbere kugira ngo nabo bazamuke mu mibereho no mu iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette ashimira uyu muryango RNUD ku bikorwa bagiye gufatanya n’Akarere mu rwego rwo gufasha no gushyigikira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Bugesera.

Imanishimwe kandi asaba RNUD kuzafasha Akarere ka Bugesera guhugura abakozi b’Akarere kugira ngo bajye bafasha abaturage bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi bitabagoye.

Mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 70, aho abagera ku 3000 bibumbiye mu muryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ndayisaba yashinze ivomo rivomwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Gatsibo: Ndayisaba yashinze ivomo rivomwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU