MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ndayisaba yashinze ivomo rivomwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
25/04/2024

Ndayisaba wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore yubatse ivomo rifasha abaturage kuvoma bifashishije ikoranabuhanga.

Ndayisaba avuga ko yubatse iryo vomo abaturage bavoma bakoresheje ikarita mu Mudugudu wa Kabingo, nyuma yo kubona ko bari bafite ikibazo cyo kuvoma kure.

Mu kiganiro Ndayisaba yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko yarebye uburyo abaturage bo muri Kaborore babona amazi bigoranye, ayafata icyemezo cyo kubazanira amazi hafi kandi bakayabona byihuse, atekereza gukoresha ubu buryo bwo kuvoma bakoresheje ikarita.

Yagize ati: “Najyaga kuvoma nkareba igihe maze ntegereje amazi nkumva ndi guta umwanya nakabaye ndi gukora ibindi, ni bwo natekereje kuzana amazi mu mudugudu ntuyemo ndetse sinyavome njyenyine ahubwo nyasangire n’abaturanyi banjye.”

Ndayisaba yakomeje agira ati: “Rero njye n’abaturanyi banjye kugira ngo tutabangamirana, ni bwo nazanye uburyo bwo gukoresha ikarita ubu nta muturage uba utayifite, azana amafaranga afite ayariyo yose nkayamushyiriraho akavoma uko abyifuza.”

Ndayisaba yakomeje agira ati: “Njyewe nagiye kuri WASAC nishyura amafaranga macye nari mfite bampa code nishyuriraho nishyuye amfaranga atageze ku bihumbi 10 hanyuma nzanira abaturage amazi”.

“Ubu ndibwiraza nkishyura amazi nk’uko umucuruzi wese ajya kurangura ibicyuruzwa bye iyo abona bigiye gushira nanjye niko mbigenza, kandi nishyura bitewe n’amafaranga mfite yaba ibihumbi 2, Cyangwa se ibihumbi 5 Ubwo iyo amafaranga ashizemo amazi arahagarara nkogera nkagura andi kugira ngo mbane neza n’abaturage, ariko sinatuma ashiramo ajya gushiramo naguze andi mazi ku bufatanye n’abaturanyi”.

Uwo muturage avuga ko nk’abandi baturage na bo mu rwego rwo kwiteza imbera bakwihatira guhanga udushya kuko bizagirira akamaro abaturanyi bagenzi babo.

Bamwe mu baturage MUHAZIYACU yaganiiye nabo bishimira icyo gikorwa cy’iterambere mugenzi wabo yakoze bavuga ko yabakemuriye ibibazo bahuraga na byo bashaka amazi.

Habineza Jean Claude ati: “Ni byiza cyane ni iterambere rivudutse kuri twe abaturage b’uyu mudugudu ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo muri rusange, kuko buriya iyo ufite ikarita yawe ukaza kuvoma ugasanga ushinzwe gutanga amazi adahari ukozaho ikarita yawe ukavoma amazi ukigendera nta kibazo ifite”.

Habineza yakomeje avuga ko ubu buryo bavoma bakoresheje ikarita abona ntaho buhuriye n’andi mavomo.

Ati: ” Uku tuvoma bifite itandukaniro rinini cyane, kuko ubu nta muturage ukirara amazi isaha aziye avuye mu murimo ye, agakenera amazi araza agakozaho ikarita ye akavoma. Mu gihe twajyaga ku ivomo risanzwe twagerayo tugasanga utanga amazi adahari tugataha nta mazi tubonye tukayarara, urumva ko harimo itandukaniro kandi dufite n’iterambere.”

Ndabitegereje Daniel, na we ati :”Iri vomo twararyishimiye cyane kuko ridufatiye runini igihe cyose ushatse amazi urayabona, kuko ntirijya ribura amazi ngo uvuge ngo wayabuze, aza ari menshi kuko ntuhatinda, ikindi kandi ubu buryo bworohereje gahunda zacu byihuse kuko ku yandi mavomo wageragayo ugasanga hari abantu benshi bakeneye amazi, bikaba ngombwa ko utegereza, ariko hano nta minota myinshi uhamara kuko injerekani yuzurira amasegonda uraza ukavoma ukisubirira muri gahunda zawe.”

Mukagatera Brigitte avuga ko anyuzwe n’ uburyo bavomamo bakoresheje ikarita.

Yagize ati: “Ubu rwose turishimye turi kugenda dutera imbere aho dusigaye tuvoma mu buryo bw’ikoranabuhanga, amafaranga ayo ariyo yose uyashyira ku ikarita ukavoma uko ushaka ntawugukumira kandi byihuse.”

Mukagatera yakomeje na we avuga ko iri vomo rifite itandukaniro n’andi mavomo.

Ati: “Ntaho iri vomo rihuriye n’amavomo yandi twavomagaho mbere, noherezaga abana kuvoma bagatinda bakaza bambwira ko basanze hari abantu benshi bavoma cyangwa ngo babuze ubavomera rimwe na rimwe bakaza nta mazi bafite tukarara amazi ariko izo mbogamizi zose zarakemutse kubera kuvoma mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Iryo vomo abaturage bavuga ko ari ivomo ry’ikoranabuhanga, rimaze imyaka ibiri rivomwaho ryatangiye gukoreshwa muri Werurwe 2022, rikaba rivomwaho n’abaturage bo mu Murenge wa Kabarore n’abandi batuye mu yindi mirenge bakeneye amazi, kandi iryo vomo rikora nk’ayandi mavomo yose asanzwe, rikagira umwihariko wo gukoresha ikarita.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ababyeyi bapimishije inda inshuro zagenwe bahembwe

Ngoma: Ababyeyi bapimishije inda inshuro zagenwe bahembwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU