Hashize iminsi mike hamenyekanye amakuru ko Papa wa Alexandria na Afurika mu idini y’Aba-Orthodox , Theodoros II agiye gusura u Rwanda mu rwego rwo kwagura iri dini ndetse no gutaha kumugaragaro urusengero rwabo bubatse mu Karere ka Rwamagana.
Ni uruzinduko byari biteganyijwe ko ruba tariki ya 20 Ukwakira 2022, gusa MUHAZIYACU yamenye amakuru ko rwimuwe kuko imirimo yo kuzuza urusengero itari yarangira bikaba biteganyijwe ko bazarutaha kuwa 27 Ukwakira 2022.
Biteganyijwe ko uyu muyobozi azanagira uruhare mu bindi bikorwa bitandukanye by’iri dini mu Rwanda nko kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu ibikorwa by’ubugiraneza n’ibindi byinshi.
Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2013. Yatangiriye mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.
Paruwasi ya Rwamagana ni imwe mu zubatswe neza hagamijwe gushing imizi mu Rwanda no kwagura ibikorwa byabo, MUHAZIYACU kuri ubu igiye kubereka amafoto y’urusengero uyu muyobozi azataha kumugaragaro.









