MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abanyeshuri ibihumbi 37 batangiye  Gahunda Nzamurabushobozi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
27/07/2026

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe gahunda Nzamurabushobozi ku banyeshuri 37,874 biga mu bigo by’amashuri abanza mu rwego rwo kurushaho gukurikirana abanyeshuri bose bagize amanota ari munsi ya 50% kugira ngo bafashwe kwiga neza ngo bimuke.

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026, gitangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette.

Gahunda Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri biga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugera mu mwaka wa Gatanu batagejeje ku kigero kifuzwa hagendewe ku mfashanyigisho ishingiye ku bushobozi.

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ibinyujije mu rwego rw’ Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) isaba abanyeshuri biga mu mashuri abanza ko iyi Gahunda Nzamurabushobozi yatangiye uyu munsi, tariki ya 27 Nyakanga izasozwa tariki 28 Kanama 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yasabye aba banyeshuri kwita ku masomo bagiye guhabwa no kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo bizabafashe kubona amanota yo kwimukana n’abandi mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.

Yagize ati: “Turabasaba kuzakurikirana neza amasomo n’inyigisho muzahabwa muri iyi gahunda kugira ngo muzimukane n’abandi mu mwaka ukurikiraho. Turabasaba kandi kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo uyu mwanya utazabapfira ubusa, ahubwo uzabafashe gukomezanya amasomo n’abandi banyeshuri mwiganaga mu mwaka umwe.”

Iyi gahunda izajya itangira saa mbiri za mu gitondo igeze saa sita z’amanwa (8:00 am-12:00 pm).

MINEDUC iributsa kandi ababyeyi bafite abo banyeshuri bavuzwe haruguru, kubohereza ku mashuri yabo kugira ngo bafashwe n’abarimu bazahasanga. Barasabwa kandi kubohereza mu gihe cyagenwe, bakirinda kubakoresha indi mirimo yatuma batitabira iyi gahunda ndetse no kubashakira iby’ingenzi umunyeshuri akenera mu myigire ye.

Mu Karere ka Bugesera, habarurwa abanyeshuri 37,874 bazitabira iyi gahunda nzamurabushobozi, barimo abahungu 16,680 n’abakobwa 21,194.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yasabye aba banyeshuri kwita ku masomo bagiye guhabwa no kurangwa n’imyitwarire myiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
RIB yataye muri yombi abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta
Amakuru

RIB yataye muri yombi abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta

17/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa

Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU