MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imvura idasanzwe yashenye inzu yangiza n’ibirimo ibikorwaremezo

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
25/10/2022

Imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga n’urubura yaguye mu karere ka Gatsibo yashenye inzu 10 z’abaturage n’ibikoni bitatu, mu gihe ibindi bikorwaremezo birimo amashuri, isoko, ikigo kinyurwamo by’igihe gito(Transit center) n’imyaka y’abaturage na byo byangiritse.

Iyi mvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 24 Ukwakira 2022, irimo umuyaga n’urubura rwinshi ikaba yarangirije cyane mu mirenge itatu ariyo Gatsibo, Gitoki na Kabarore yo mu karere ka Gatsibo

Imibare yakusanyijwe mu karere kose yerekana ko mu murenge wa Gatsibo mu kagari ka Mugera mu Mudugudu wa Rurama hasambutse ibisenge by’inzu enye n’igisenge cy’isoko rya mugera, Ikigo cy’inyurwamo by’igihe gito (transit center),ibyumba bine by’amashuri n’aho mu murenge wa Kabarore mu Kagari ka Marimba hasambutse inzu 6 y’abaturage n’ibikoni bibiri,  ndetse na Gitoki hasambuka igikoni cy’ishuri cy’urwunge rw’amashuri rwa Mukarange

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore Urujeni Consolée ufite abaturage benshi basenyewe, yavuze ko abasenyewe batuye mu kagari ka Marimba ariko bahawe ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati: “Imvura yibasiye mu kagari ka Marimba mu midugudu ibiri ndetse n’undi muturage umwe wo mu Kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Mishenyi,abaturage basenyewe twabahaye ubutabazi bw’ibanze aho twagiye tureba abaturage bafite amazu abiri bakabatiza abandi abaturanyi babo bakabacumbikira, no kureba ko hari amabati yasigaye mazima kugira ngo turebe uko twatangira gusana.”

Yakomeje avuga ko hangiritse n’imyaka y’abaturage yiganjemo ibigori n’ibishyimo ariko ntibaramenya neza uko ahangiritse hangana, gusa ngo hari icyizere ko bishobora kongera kuzanzamuka.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2023A yashishikarije abaturage kugira ibwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo ibiza nibiza bazabashe kubona ingurane z’ibyangiritse.

Kuwa 28 Nzeri 2022 nibwo haherukaga kugwa imvura nyinshi irimo umuyaga mu muri aka karere mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu aho yatwaye ibisenge by’ inzu z’abaturage bigera kuri barindwi,  icyo gihe nabwo abagize imiryango bacumbikiwe n’abaturanyi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Meya Mutabazi yasabye abaturage kwamagana ruswa batanga amakuru

Bugesera: Meya Mutabazi yasabye abaturage kwamagana ruswa batanga amakuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU