Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abaturage bo muri aka Karere kwamagana ruswa nka kimwe mu bimunga imikorere ikanakurura akarengane, abagaragariza ko gutanga amakuru ari imwe mu nzira yo kuyirandura.
Ni bumwe mu butumwa uyu muyobozi yahaye abaturage bo mu Murenge wa Mareba ahatangirijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane cyatangiye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, gifite insanganyamatsiko igira iti:“Twimakaze imiyoborere myiza izira ruswa n’akarengane.”
Asobanura impamvu ruswa ijyana n’akarengane, Meya Mutabazi yagize ati: “Impamvu tuyijyanirana n’akarengane, ni ikintu kimunga imikorere kigatuma abantu bakora nabi kandi ahenshi kigakurura akarengane ariko ikibazo dukunze guhura nacyo ni uko ruswa atari ikintu gifatika, kigaragara buri wese ahite acyumva; noneho ugasanga ari uwayatse ndetse n’uwayitanze, birasaba umuntu wa gatatu uzamo kandi nta makuru afite. Ariko twese tugiye dusobanukirwa ko ruswa ari mbi, twayirwanya ikazageraho igacika.”
Yakomeje asaba abaturage kutaba intandaro yo gutanga ruswa, ababuza gusaba ibyo baba batemerewe, ahanini baba bibwira ko bashobora kugira ikiguzi batanga bityo bakabona icyo bashakaga. Yakomeje ashimangira kandi ko iyo ruswa ituma hari uwamburwa uburenganzira kubyo yari yemerewe kubera ko byahawe undi utari ubigenewe.
Nshumbusha Janvier ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Mareba uvuga ko iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane gitangiye bamenye zimwe mu nzego bakwiye kugana mu gihe bagize akarengane karimo na ruswa.
Ati: “Mu gutangiza iki cyumweru, twungukiyemo ko ubuyobozi bwongeye kutwibutsa ahantu dushobora gutanga amakuru ajyanye na ruswa kandi twizeye ko noneho ruswa izagabanuka ku kigero kizadushimisha mu gihe kiri imbere. Ubu kandi tugiye gutangira guhanahana amakuru ku bantu bamwe na bamwe baba babyihishe inyuma; cyane ko batubwiye ko nta muntu numwe tutatangaho amakuru, yaba ari abayobozi cyangwa n’abandi bantu twari tuzi ko batakorwaho.”
Nkuriza James wo mu Mudugudu wa Ruhina mu Kagari ka Nyamigina ashima ko iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wabo ariko akavuga ko muri uyu murenge atuyemo hagaragara ibibazo by’akarengane kuruta uko biba ibibazo bishingiye kuri ruswa.
Ati: “Iyi gahunda iratugirira akamaro kuko ubu tumenye aho dutanga amakuru cyangwa tubariza. Muri rusange dukunze kugira akarengane gashingiye mu guhohoterwa kuruta ko biba ibibazo bya ruswa.
Raporo y’urwego rw’umuvunyi igaragaza ko abakozi ba Leta batanga amakuru kuri ruswa ku kigero cya 81%, mu gihe abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, abaturage n’itangazamakuru ngo ari bo batanga amakuru ku kigero cyo hasi kingana na 11.8%.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 52 mu kurwanya ruswa mu bihugu 180 byo ku isi, rukaba ruza ku mwanya wa 5 muri Afurika, naho muri Afurika y’Iburasirazuba ruri ku mwanya wa mbere.






