MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umubyeyi yapfiriye mu murima, abaturage basabwa kudakerensa uburwayi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
27/07/2026

Umubyeyi wari uri mu kigero cy’imyaka 46, wari wagiye guhingira abaturage mu Karere ka Ngoma yapfiriye mu murima nyuma yo kumva atameze neza, ubuyobozi bukangurira abaturage kujya bihutira kwivuza igihe bagize ikibazo cy’ubuzima.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, aho Musabyimana Claudette yapfuye ubwo yari yagiye guhingira abaturage.

Abari kumwe na nyakwigendera bavuga ko yageze mu murima ameze neza, ariko aza gutangira kumva arwaye mbere y’uko apfa.

Ntisekwa Janvier, umwe mu bari bari guhinga hafi ye, yagize ati: “Twari turi guhinga, na we ahinga hirya yacu atubwira ko atameze neza, yumva arwaye, tugeze mu murima, atangira guhinga hashize akanya aragaruka, avuga ko byanze, ni uko turamubwira ngo nabe aruhuka nidusoza tuze kumureba dutahe, tugiye kumureba dusanga yamaze gupfa, niko guhita dutabaza abantu ngo bamujyane kwa muganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alex, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bw’umutima.

Yagize ati: “Nibyo koko hari umumama wari utuye mu Kagari ka Nyamagana, yagiye guhinga ariko n’ubundi ngo yari asanzwe arwara umutima, agezeyo agira intege nke, birangira aguye aho yari yagiye guhinga mu murima.”

Yavuze kandi ko abaturage bari kumwe na we batigeze batinda gutabara, ahubwo ko bakoze ibishoboka kugira ngo bamugeze kwa muganga.

Yagize ati: “Ntaburangare bwabayeho ku baturage bwo kuba batinze kumutabara, ahubwo n’ubundi abamama bari kumwe na we bashakaga uko bamujyana kwa muganga, kuko yari yagize intege nke, bari bahamagaye abagabo babo kugira ngo bamuzamure, kuko ni ahantu mu gishanga hasi, kuvayo ni uguterera umusozi.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kudakerensa ibimenyetso by’uburwayi, ahubwo bakihutira kugana kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza.

Yagize ati: “Indwara y’umutima ntabwo wayirwara ako kanya, bigaragara ko yari ayimaranye iminsi, Inama twagira abaturage ni uko igihe cyose bumva batameze neza bajya bagana kwa muganga, igihe wumva utameze neza ntabwo ari byiza ko wajya mu kazi ahubwo wajya kwa muganga bakagufasha. Abagize umuryango we turabihanganisha kandi tugiye kubafasha mu buryo bashyingura umuntu mu buryo bwiyubashye.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Impanuka zo mu muhanda 98% ziterwa na Moto

Impanuka zo mu muhanda 98% ziterwa na Moto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU