MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Aborozi bagaragarije Abasenateri imbogamizi y’ibiryo by’amatungo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/01/2026

Aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bagaragarije itsinda ry’Abasenateri ko ubworozi bubangamiwe n’ikiguzi gihenze cy’ibiryo by’amatungo bikorerwa mu nganda.

Kuri uyu wa 21 itsinda ry’abasenateri riyobowe na Senateri Umuhire Adrie baganiriye n’aborozi batandukanye, abafite ibyo bakora bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ahagarutswe ku mpamvu zidindiza ubworozi ndetse hakaba n’aborozi bamaze kubivamo.

Ni umwanya wahariwe kwereka Abasenateri zimwe mu mbogamizi zidindiza intego ya Leta mu mwaka wa 2029 yo kongera umusaruro w’ubworozi, aho inka zizaba ari miliyoni imwe na 300 (1,359,551) ihene zizaba zirenga miliyoni ebyeri, intama zirenga ibihumbi 600, ingurube zo zenda kugera kuri miliyoni imwe n’igice, naho inkoko zo ziri hejuru ya miliyoni 7 n’ibihumbi 700, inkwavu zizaba ari miliyoni imwe.

Izi ntego kugira ngo zigerweho, aborozi bavuga ko bikibagoye kuko inganda zikora ibiryo by’amatungo zibibagurisha bihenze kandi bo nta ruhare bagira mu kugena igiciro cy’ibiryo ndetse n’icy’inyama ku isoko.

Bamwe mu borozi bagaragaje ibibazo bitandukanye, bikomoka ku giciro cy’ibiryo bihenze kandi bizamurwa n’inganda uko zishakiye dore ko ngo buri kwezi izi nganda zizamura ibiciro.

Hari abandi bagaragaje ko n’ibyo biryo bihenze, biza bitujuje ubuziranenge, ndetse n’ibiro byagenwe ntibibe ari byo bahabwa nk’urugero umufuka w’ibiro 50 basangamo ibiro 47.

Umwe muri aba borozi yagize ati: “Dufite ikibazo cy’ibiryo by’amatungo ngo impamvu bihenda ni uko 80% y’ibyo bikorwamo bituruka hanze y’u Rwanda.”

Ikindi bagaragaje ni uko hari bimwe mu bikorwamo ibiryo by’amatungo biva mu bigori n’ibisheke bigurishwa hanze y’Igihugu ngo kuko ariho igiciro kiri hejuru, nyamara aborozi babikeneye ntibabihabwe ngo bashobore kwivangira ibiryo by’amatungo.

Senateri Umuhire Adrie wari uyoboye iri tsinda yasobanuriye aba borozi ko ibyifuzo n’ibibazo bagaragaje bazabigeza mu nteko ishinga amategeko.

Aborozi bashimiwe kandi ko ibitekerezo batanze bigamije gufasha Leta kongera gusuzuma icyakorwa cyose kugira ngo ubworozi buzamure umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye aborozi ko umwuga barimo ufitiye Igihugu akamaro kanini.

Hari ibindi bibazo aborozi bagaragaje nk’umuriro n’amazi, imihanda n’ibindi bikorwaremezo ko nabyo bikwiye kwitabwaho kugira ngo ubworozi bukorwe neza kandi butange umusaruro.

Ibindi byifuzo byagaragajwe birimo guhabwa Nkunganire mu bworozi, gusaba ko hajyaho Banki y’ubuhinzi n’ubworozi, no gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu bwishingizi bw’amatungo bituma usanga amatungo menshi atari mu bwishingi.

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa ingo 121,051 muri zo,  ingo 231,137 zoroye inka, naho ingo 27,168 zoroye ihene, Intama ziri mu ngo 3,009, ingurube ziri mu ngo 9,569, inkwavu ziri mu ngo 3,620, naho ingo zoroye inkoko ni 15,998.

Senateri Umuhire Adrie yijeje aborozi ko imbogamizi bagaragaje zizakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abarundi baba muri Nyagatare barasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abarundi baba muri Nyagatare barasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU