MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abarundi baba muri Nyagatare barasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
21/01/2026

Bamwe mu baturage b’Abarundi batuye mu Karere ka Nyagatare bagaragaje icyifuzo cy’uko bashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda, bavuga ko byabafasha kubona serivisi zitandukanye zitangwa na Leta nk’iz’ubwisungane mu kwivuza, kugira ibyangombwa by’u Rwanda no kubaho batekanye nk’Abanyarwanda.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe baba mu Rwanda kandi bahisemo kuhaguma kubera amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza babonamo kandi ko nta nzara iharangwa nk’uko bavuye iwabo basuhutse.

Muri abo Abarundi harimo Kabagabego Virginia n’umugabo we Mukerandanga Jean Marie, bamaze imyaka irenga ine batuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, Akagari ka Bwera, ahanatuye abandi bagenzi babo benshi bavuye mu Burundi.

Aba bombi bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuva mu gihugu cyabo kubera ubukene n’umutekano muke wari uhari, bakemeza ko batifuza kongera gusubirayo ukundi.

Kabagabego Virginia yagize ati: “Twaje mu Rwanda dushaka ubuzima bwiza n’amahoro. Twabonye Igihugu gifite umutekano kandi giha agaciro abaturage. Ni yo mpamvu twifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

Umugabo we Mukerandanga Jean Marie we yemeza ko babonye ubwenegihugu byabafasha mu iterambere cyane ko babanye neza n’Abanyarwanda baje basanga, ati: “Igihe tumaze ino twabonye abavandimwe, batwakiriye neza kandi turabashimira cyane, twifuza ko twaba Abanyarwanda tukagira ibyangombwa by’u Rwanda bikadufasha mu kwiteza imbere. Naho ibyo gusubira mu Burundi byo ni nk’inzozi.”

Bakomeje bavuga ko kubona ubwenegihugu byabafasha kwishyura no gukoresha ubwisungane mu kwivuza, gufungura konti mu bigo by’imari, koroherezwa mu mikorere ya buri munsi no kugira uburenganzira busesuye nk’abandi baturage b’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yababwiye ko icyifuzo cyabo cyumvikana, ariko ko kubona ubwenegihugu bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga.

Yabasobanuriye ko abasaba ubwenegihugu batari Abanyarwanda bagomba gukurikiza inzira zemewe n’amategeko, harimo gutanga ibisabwa byose no gusuzumwa hakurikijwe amategeko y’Igihugu kandi ko nibaza ku Karere bazabakira, ati: “Muzaze tuzabakira, niba mwujuje ibisabwa kandi tubona mushobotse ubwenegihugu muzabuhabwa.”

Visi Meya Murekatete yababajije niba baraje mu Rwanda nk’impunzi, ariko basubiza ko bataje nk’impunzi, ahubwo baciye ku mupaka bisanzwe kuko bari bafite ibyangombwa by’u Burundi.

Nubwo nta mibare ifatika igaragaza umubare nyawo w’Abarundi batuye mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi bwemeza ko bahari kandi ari benshi.

Bamwe mu Burundi baba mu Murenge wa Matimba basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abana basaga ibihumbi 55 barererwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato

Gatsibo: Abana basaga ibihumbi 55 barererwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU