Hari bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana binubira icyemezo bavuga ko cyafashwe n’akarere cyo kubakura mu mushinga wo kubaka isoko rya Rwamagana, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko ibyo aba banyarwamagana bishyize hamwe bari biyemeje byabananiye.
Kuva mu mwaka wa 2019 ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’Urugaga rw’abikorera (PSF)bo mu karere ka Rwamagana batangije igikorwa cy’ubukangurambaga cy’uko abikorera bo muri aka karere bagira igikorwa kigaragara bakora mu izina ryabo bafatanyaije n’akarere.
Ibi byari ugushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro yavuye mu mwiherero w’abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba wavugaga ko abikorera bakwiye kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Intara. Icyo gihe buri karere kagize intego y’igikorwa bazakora, niho abikorera bo muri Rwamagana biyemeje kubaka isoko rya kijyambere rya Rwamagana.
Imvano y’iki kibazo
Ku bufatanye bw’akarere n’Urugaga rw’abikorera muri Rwamagana hatangijwe inama zigaga ku buryo bwo kuzesa uyu muhigo, habaye inama nyinshi kugeza ubwo hemeranyijwe ko iki gikorwa cyakorwa mu buryo bw’ishoramari. Nibwo mu mwaka wa 2019 hatangijwe kampani yiswe Rwamagana Pride, yatangiye bwa mbere umugabane wayo ari amafaranga ibihumbi 50Frw. Iyi yaje guseswa hashyirwaho indi yiswe Rwamagana Trading Group LTD umugabane wayo wari amafaranga ibihumbi 500Frw.
Abari muri Rwamagana Pride ntibabashije kugera ku ntego y’amafaranga yasabwaga, bituma hashyirwa imbaraga mu gushinga indi kampani yiswe Rwamagana Trading Group LTD yanazamuye amafaranga y’umugabane.
Icyo gihe ababishoboye barayongereye bahereye kuyo bari bafitemo, buzuza umugabane w’amafaranga ibihumbi 500Frw, abatarabishoboye basubizwa amafaranga yabo.
Munyaneza Celestin, ni Umuyobozi wa Rwamagana Trading Group LTD ahamya ko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe hari abantu bitabiriye kugana iyi kampani ndetse banatanga imigabane aho bari bafite amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40 , kuri miliyari zigera kuri enye basabwaga ngo batangize iki gikorwa cyo kubaka isoko bagombaga kuba bafitemo imigabane.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamigabane ba Rwamagana Trading Group LTD, hanzuwe ko basubizwa amafaranga yabo batanze nyuma y’imyaka itanu,.
Dore uko bisonurwa n’umwe muri aba banyamigabane (aba banyamigabane ntibifuje ko amazina yabo tuyatangaza) yagize ati: “Twashishikarijwe n’akarere gutanga amafaranga tuzi ko isoko niryubakwa tuzabonamo imigabane, ariko icya dutangaje ni uko akarere kamaze kubona umuterankunga wo kubaka iryo soko banzuye mu nama ko dusubizwa amafaranga twari twatanze, bayadusubiza bayakase.”
Undi munyamigabane yagize ati: “Natanze amafaranga ibihumbi 500Frw mu mwaka wa 2020 nk’umugabane wanjye mu isoko, bayansubije bankase amafaranga ibihumbi 40Frw. Icyo twibaza ni kimwe, kuki uwo muterankunga wabonetse ataje ngo atwunganire mubyo twari twakoze aho kutwirukana mu gikorwa twari twatangije.”
Munyaneza Celestin, Umuyobozi wa Rwamagana Trading Group LTD avuga ko icyatumye basubiza abanyamigabane amafaranga yabo atuzuye ariko hari ibyo yakoreshejwe kandi bari bazi, yagize ati: “Twakoresheje igishushanyo cy’isoko twagombaga kubaka, ayo mafaranga twayakuye muyo bari baratanze, ayasigaye rero niyo twabashubije.”
Ubu buyobozi buhamya ko igishushanyo cy’inyubako ari cyo cyahereweho mu gukora ikindi cyubatswemo isoko, mu gihe abambuwe ububasha bwo kuba abanyamuryango mu kuryubaka bo bibaza impamvu umufatanyabikorwa w’akarere yaje ashingira ku byo bakoze ntibasubizwe amafaranga yabo cyangwa se ngo bakomezanye.
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Nyuma y’uko bigaragaye ko abanyamigabane batabashije kugera ku ntego y’amafaranga bari biyemeje, Akarere ka Rwamagana kabonye umufatabikorwa witwa ENABEL waje kubatera inkunga mu bikorwa byo guteza imbere Umujyi wa Rwamagana.
Akarere kamumurikiye imwe mu mishanga migari bari bafite harimo n’uwo kubaka isoko rya Rwamaga, maze yemera kuwutera inkunga, uyu mushinga ukaba uri mu byiciro bitatu aho icya mbere ubu cyarangiye.
Aha niho abanyamigabane ba Rwamagana Traging Group LTD batemeranywa n’ubuyobozi bw’akarere, kuko ngo batagombaga kwirukana abaturage muri uyu mushinga; ahubwo bari kunganirwa hahabwa agaciro imbaraga bari bashoye.
Kagabo Rwamunono Richards, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ahamya ko hari bamwe muri aba banyamigabane basabye ko basubiuzwa amafaranga yabo nyuma yo kubona ko igikorwa bari baratangiye amafaranga cyananiranye,
Yakomeje agira ati: “Hari bamwe muribo bandikiye umuyobozi w’akarere bamusaba gusubizwa amafaranga yabo. Hakurikiyeho inama batumirwamo maze mu myanzuro yayo hemezwa ko basubizwa amafaranga yabo.”
Kugeza ubu icyiciro cya mbere cy’isoko rishya rya Rwamagana harimo imyanya 700 izagabanywa abari basanzwe bakorera mu isoko n’abandi bashya bazaza kurikoreramo. Aba mbere bagombye kuba bararyimukiyemo ariko mu rugendo ruherutse rw’abagize inama njyanama y’akarere basanze hari ibikwiye kunozwa neza kugira ngo isoko rizakorerwemo nta kindi kibazo kivutsemo.






