MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RURA yashyizeho gahunda y’ingendo z’abajya mu minsi mikuru isoza 2024  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/12/2024

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) rwatangaje amabwiriza mashya y’ingendo mu Mujyi wa Kigali n’Intara bitewe n’ingendo zikorwa ari nyinshi mu mpera z’umwaka aho nk’abagenzi bajya i Bugesera bazajya bategera muri gare ya Nyanza ya Kicukiro.

RURA yabitangaje mu itangazo yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Ukuboza 2024.

Iri tangazo riramenyesha Abaturarwanda bose ko bitewe n’ingendo zikorwa ari nyinshi mu mpera z’umwaka, abantu bajya kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani hirya no hino mu Gihugu, rimwe na rimwe bigateza ibura ry’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’umuvundo ukabije muri gare ya Nyabugogo.

Ku wa 23 kugera 24 Ukuboza 2024 no ku wa 30 kugera 31 Ukuboza 2024 abagenzi bazategera imodoka aha hakurikira,

Abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyepfo(Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru) bazategera imodoka i Nyamirambo kuri stade ya Pele.

Abagenzi bakoresha umuhora w’Iburasirazuba( Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Kirehe) bazategera imodoka muri gare ya Kabuga.

Abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyaruguru(Gicumbi, Nyagatare unyuze i Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bazategera imodoka muri gare ya Nyabugogo.

Abagenzi bajya i Bugesera bazategera muri gare ya Nyanza ya Kicukiro.

RURA yavuze ko yafashe izi ngamba mu rwego rwo gufasha abakora izo ngendo; igira inama abateganya gukora ingendo zabo ko bagura amatike hakiri kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abibumbiye mu makoperative bemeza ko bigoye gutera imbere utayabarizwamo

Kayonza: Abibumbiye mu makoperative bemeza ko bigoye gutera imbere utayabarizwamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU