Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bari mu makoperative bemeza ko byoroshye cyane gutera imbere mu mibereho no mu bukungu igihe ukorera muri koperative, bagasaba abatarazijyamo kwihutira kuzijyamo kuko bacikanwe.
Kuri uyu wa 17 Ukuboza mu Murenge wa Mukarange hizihirizwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative.
Bamwe mu banyamuryango ba za koperative bemeza ko ntawabasha gutera imbere ku buryo bworoshye atibumbiye hamwe n’abandi mu makoperative.
Batamuriza Madeleine ni umunyamuryango wa koperative Twongere umusaruro wa Kawa ikorera mu Murenge wa Rukara, yakomeje agira ati: “Icyo nashishikariza Abanyarwanda batarajya muri koperative ni uko bazijyamo kuko iterambere ry’abanyarwanda akenshi riraca mu makoperative, ubufasha cyangwa se ubuterankunga ntibwaca ku muntu ku giti cye basize koperative.”
Gasasira Thomas, ayobora ihuriro ry’abahinzi b’umuceri muri Kayonza, yagize ati: “Kujya muri koperative byadufashije guhuza imbaraga kugira ngo icyo utabasha gukora uri umwe mugihurizeho imbaraga n’ubumenyi.”
Aba banyamuryango b’amakoperative bemeza hari byinshi bagezeho birimo guhindurirwa ubuzima no kubasha kwikemurira ibibazo yaba ibisanzwe n’ibikomeye, bamwe barubatse abandi bagura amatungo, n’amasambu bituma barushaho kubaho neza, hari ababonye za moto abandi bagura imodoka, ibi bakabigereranya n’igihe cyashize batari mu makoperative aho bamwe badasiba no kugaragaza ko bisa nk’aho ari igihe bataye kuko ngo iyo babimenya kare bakihuriza hamwe mu makoperative ubu baba bageze kure.
Aba baturage icyo basaba ubuyobozi ni uko bakomeza gushyigikirwa ariko hagashyirwa imbaraga mu guha ubumenyi no gukurikiranira hafi imicungire y’umutungo w’amakoperative.
Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda Sebahizi Prudence na we wari witabiriye uyu munsi mukuru yemeza ko bimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga harimo kunoza imicungire y’umutungo w’amakoperative.
Yakomeje agira ati: “Uburyo abayobozi b’amakoperative bitwara, uburyo bayacunga batanga icyezere kuri Leta ni nabwo buryo bwo guhesha agaciro amakoperative.”
Mu Karere ka Kayonza habarurwa amakoperative 168







