MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8.1% mu gihembwe cya 3 cya 2024

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/12/2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe w’Igihugu(GDP) wiyongereyeho 8.1%, ugereranyije n’igihembwe cya Gatatu cya 2023, ukava kuri miliyari 4,246Frw ukagera miliyari 4,806Frw.

Ibi ni bikubiye muri raporo ya NISR yasohowe kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Ukuboza 2024 yerekana ko umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu uhagaze.

Imibare igaragaza ko urwego rwa serivisi arirwo rukomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu aho rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7%.

Mu gihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyo 8.1% nyuma y’uko wari wiyongereyo 9.8% mu gihembwe cya kabiri na 9.7% mu gihembwe cya mbere.

Muri rusange umusaruro mbumbe wiyongereyo 9.2% mu bihembwe bitatu bibanza bya 2024(Mutarama-Nzeri).

Mu byiciro by’ubukungu mu buhinzi wiyongereyo 4%, Inganda 8%, Serivisi 10%.

NISR ivuga ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyo 4% bitewe no kwiyongera kwa 2% k’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ndetse no kwiyongera kwa 16% k’umusaruro ibihingwa ngengabukungu. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyo ahanini bitewe n’umusaruro wa kawa wiyongereyo 22%.

Umusaruro w’inganda wiyongereyo 8% bitewe n’izamuka rya 26% ry’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, izamuka rya 5% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye, ndetse n’izamuka rya 5% ry’umusaruro w’imirimo y’ubwubatsi.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereye bitewe ahanini n’izamuka rya 20% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire, 14% ku musaruro w’inganda zitunganya ibyuma, mu gihe umusaruro w’inganda zikorwa ubudozi n’ibikoresho byo mu ruhu wazamutseho 11%.

Ku rundi ruhande umusaruro w’inganda zitunganya ibyo kurya wagabanutseho 1% nyuma y’uko wari wariyongereyeho 16% mu gihembwe cya Gatatu cya 2023.

Umusaruro wa serivise wiyongereyo 10% bitewe ahanini n’umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyo 19%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongereyo 8%, umusaruro w’amahoteli na resitora wiyongereyo 17%, umusaruro wa serivise z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyo 19%, uwa serivise z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongereyo 15%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Visi Meya Imanishimwe yagaragaje akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato

Bugesera: Visi Meya Imanishimwe yagaragaje akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU