Urwego rw’Igihugu rw’iterambere_ RDB rwamaganye ibikorwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byo gukwirakwiza ibinyoma bigamije kubuza abafatanyabikorwa mpuzamahanga barwo barimo nk’amakipe ya Arsenal na Bayern Munich gukomeza ubufatanye bugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza.
Ibi byatangaje kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025 na RDB, mu itangazo yashyize hanze ishimangira ko bibangamiye amahoro, umutekano n’iterambere ry’akarere byashowemo imbaraga nyinshi ngo bigerweho.
Iri tangazo ryagira riti “Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibiherutswe kuvugwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu kugerageza guhungabanya ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu gutangaza amakuru atari yo ndetse n’igitutu cya politiki. Iki gitutu ntikigaragaza ibitari ukuri gusa ahubwo kibangamira amahoro mu karere, umutekano, n’ubufatanye mu bukungu twatsimbarayeho mu kubaka.”
RDB yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga muri siporo irimo nka Arsenal na Bayern Munich, Paris Saint-Germain n’Irushanwa rya Basketball Africa League(BAL) bwabaye ishingiro ryo kuzamura ubukungu, guteza imbere ubukerarugendo, no gushimangira iterambere ry’abaturage ndetse ko bwarenze imipaka bufasha Abanyafurika no kugera ku iterambere ry’umugabane mu bukungu.
Yavuze kandi ko siporo ihuza abantu ikanazana impinduka zifatika aho RDB yahise ivuga ko gahunda ya ‘Visit Rwanda’, muri ubwo bufatanye yerekana icyo u Rwanda rushaka ku mahoro, umutekano n’iterambere rihuriweho bivuze ko gutesha agaciro ibyo byose ntacyo byahindura mu gukemura ibibazo nyabyo Uburasirazuba bwa Congo buri guhura nabyo.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe mpuzamahanga nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich n’irushanwa rya Basketball Africa League, buganisha Igihugu mu nzira yo kuba igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bijyanye n’ubukerarugendo.






