Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo, umuryango ALIGHT wita ku bikorwa by’ubuvuzi, bagaragaje ko iyo umuntu akorewe ihohoterwa hari igihe kubyakira byanga, bikamuviramo kugira uburwayi bwo mu mutwe.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 mu nama yo kurwanya, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe gusubira mu buzima busanzwe.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Kirehe kuva mu mwaka wa 2022 kugera 2024, abakobwa bari munsi y’imyaka 18, barenga 400 bakiriwe n’ibigo by’ubuvuzi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho bamwe bafashijwe bagahabwa ubuvuzi ariko abandi bikabaviramo no kugira uburwayi bwo mu mutwe.
Umukozi muri gahunda ishinzwe kwakira, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange one stop center) ku bitaro by’Akarere ka Kirehe, Uwineza Marie Therese, agaragaza ko hari abarwayi bakira bakorewe ihohoterwa bikabaviramo no kugira uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Bamwe mu barwayi twakira, hari ababa bafite ikibazo cyo mu mutwe kubera ihohoterwa bakorewe, icyo gihe icyo tubafasha ni ukuzana umuganga ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, abitaho bamara gutuza natwe tukabitaho. Mubo twakira hari abahagera bitinze, kubera ko babuze uwabazana hakiri kare, gusa iyo ahagereye igihe yitabwaho neza bikanarinda izindi ngaruka zavuka ha nyuma.”
Umukozi w’Umuryango wita ku bikorwa by’ubuvuzi mu Karere ka Kirehe ALIGHT, Mukayirabuka Stephanie, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bituma uburwayi bwo mu mutwe bwiyongera.
Yagize ati: “Ni ikibazo tubona ko kigihangayikishije, aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigifite aho rihuriye n’ubuzima bwo mu mutwe, tukaba rero tugira ngo dufashe yaba impunzi u Rwanda rwakiriye, kimwe n’abaturage ba Kirehe babakiriye.”
Yakomeje agaragaza ko kugira ngo imibare y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina igabanuke byagirwamo uruhare n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ati: “Ik’ingenzi ni ugukora ubukangurambaga bwimbitse dufatanije n’inzego zose kuva ku rwego rw’umudugudu, cyane ko hari igihe usanga abantu bamwe bahohotera abandi, ariko batabizi. Gusa ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano tuzagenda dukora ubukangurambaga ndetse no kubigisha kubera ko ALIGHT ibifitemo ubunararibonye tumaze imyaka 30 dutanga izi serivise, dufite abaganga, abafashamyumvire kugira ngo abantu bose bagire ubumenyi; duce ihohoterwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yagize ati: “Haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryaba rikorerwa abatujuje imyaka y’ubukure cyangwa abakuze ndetse n’abashutswe. Twegereye abafatanyabikorwa barimo ALIGHT mu byo twamenye ni uko abaturage hari amakuru badafite, abakiri bato hari abatazi kuvuga oya, ubundi ugasanga hari ibituruka ku bukene, aho bamwe bashukishwa ibyo badafite. Ikindi kigamijwe ni uguha amakuru abaturage bakamenya aho babariza ubufasha mu gihe bahohotewe.”
“Gahunda twihaye ni uko tugomba kurwanya ihohoterwa kandi tuzabigeraho kubera ko iyo umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, hari imirimo myinshi adakora ugasanga bigira ingaruka ku iterambere rye ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.”
Mu Karere ka Kirehe, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abana b’abakobwa barenga 293 bakorewe ihohoterwa baterwa inda bataruzuza imyaka 18; mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 bagera ku 114.
Imibare ikomeza igaragaza ko mu Karere ka Kirehe abana 5% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ubushakashatsi bwerekana ko nibura umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cyo mu mutwe.







