Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho yafashe imyanzuro irimo no gushyira abayobozi bashya mu myanya itandukanye, barimo Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).
Prof. Muganga Raymond ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa Rwanda FDA, asimbura Prof. Emile Bienvenu wari usanzwe ayobora iki kigo, aho we kuri ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Prof. Muganga Raymond yari asanzwe akorera muri Rwanda FDA, aho yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari. Yagiye kandi ahabwa izindi nshingano mu rwego rw’imiti, zirimo kuyobora Urugaga Nyarwanda rw’Abakora Ibijyanye n’Imiti (National Pharmacy Council).
Muri Rwanda FDA kandi hashyizweho abandi bayobozi bashya. Dr. Munyampundu Jean Pierre yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ibiribwa, mu gihe Dr. Kabandana Monia yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari.
Mu zindi nzego, Mushimire Olivier yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Mbere y’iyi nshingano, yari Umujyanama wa Perezida wa Sena.
Umuzayire Burayobera Bibiane yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, asimbura Mbonera Théophile. Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).
Charles Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), asimbura Fred Mufulukye wari usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu 2021.







