MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu wagize ibyago

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
07/09/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, n’umuryango we ku rupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, wapfuye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, yihanganisha Perezida Samia, umuryango we ndetse n’abaturage b’Igihugu cya Tanzania.

Ati: “Bimvuye ku mutima, nihanganishije mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we n’abaturage ba Tanzania ku rupfu rwa Hafidh Ameir Hassan. Leta y’u Rwanda n’abaturage twifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan n’abavandimwe bacu b’abanya-Tanzania muri ibi bihe byo kuzirikana ubuzima bwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”

Hafidh Ameir Hassan yapfuye afite myaka 76, aguye mu Bitaro by’Urwibutso bya Emilio Mzena, i Zanzibar, aho yavurirwaga indwara y’umutima.

Urupfu rwe rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.

Hafidh Ameir Hassan yari umwarimu uri muzabukuru aho yanakoze ubushakashatsi mu buhinzi ari nabwo yakoraga cyane. Nubwo yari umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakundaga kubaho mu buzima bwite, atagaragara cyane mu ruhame.

Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu 1978, mbere y’uko agera ku buyobozi bukuru bwa Tanzania. Bombi babyaranye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Umukobwa wabo, Mwanu Hafidh Ameir, na we yakurikije Mama we muri Politike aho kuri ubu ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zanzibar.

 

Nyakwigendera Hafidh Ameir Hassan wari umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027

Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU