Mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hasojwe ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, urubyiruko rwo muri Nyagatare rwiyemeza ko nubwo rusubiye mu buzima busanzwe, rutazahagarika ibikorwa by’indangagaciro n’ubutore byaruranze mu gihe cyose rwari mu rugerero.
Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwatangiye tariki ya 13 Mutarama 2026, rwitabirwa n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025.
Ibikorwa by’urugerero byashojwe ku mugaragaro tariki 16 Gashyantare 2026.
Hirya no hino mu Karere ka Nyagatare honyine, hitabiriye abasaga 1000, mu gihe ku rwego rw’Igihugu hose urugerero rwitabiriwe n’abasaga ibihumbi 41,900.
Iki gikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kikaba kigamije gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubutore, ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yashimiye urubyiruko ku myitwarire myiza n’umurava bagaragaje mu gihe cy’urugerero, abasaba gukomeza kuba intangarugero aho bazajya hose, anabibutsa ko Igihugu kibitezeho uruhare rufatika mu rugendo rw’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Urugerero ni intangiriro y’inshingano zikomeye zo kubaka Igihugu. Mukomeze mugaragaze indangagaciro mwatojwe, mube abayobozi beza b’ejo hazaza.”
Bamwe mu rubyiruko basoje urugerero bagarutse ku byo bungukiye muri iki gikorwa, bavuga ko byabahinduye imyumvire ndetse bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro.
Mukamana Adeline, yagize ati: “Nubwo turangije urugerero, twiyemeje gukomeza ibikorwa twakoraga birimo isuku rusange, gufasha abatishoboye no kwigisha bagenzi bacu indangagaciro z’ubutore no gufasha abatishoboye.”
Undi nawe ati: Urugerero rwatwigishije gukorera hamwe no kwigira. Tuzakomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi, tunashishikarize abandi urubyiruko gukora ibikorwa by’iterambere.”
MINUBUMWE igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa 26 mu turere 30 tugize Igihugu mu kwesa imihigo y’intore ziri ku rugerero, mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 70.2%.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwiyemeje gukorana n’urubyiruko kugira ngo uyu musaruro urusheho kwiyongera mu myaka iri imbere.








