MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imiryango irindwi yahuye n’ibiza by’inkuba ikomeje gufashwa

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/02/2026
Imiryango irindwi yahuye n'ibyago niyo ikomeje gufashwa

Imiryango irindwi yahuye n'ibyago niyo ikomeje gufashwa

Imiryango irindwi yahuye n’ibiza by’inkuba iherutse kwica abantu icyenda mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma mu rwego rwo kuyiba hafi no kubakomeza bahawe imyenda yo kwambara ku bufatanye n’abafatanyabikorwa; nyuma y’uko baherutse no guhabwa ibiribwa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Meraneza, Akagari ka Kigoma, Umurenge wa Jarama mu nteko y’abaturage yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare.

Tariki ya 04 Mutarama 2026, mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Jarama, ku nkengero z’igishanga cy’Akagera hafi y’umupaka w’u Burundi nibwo abantu 15 bakubiswe n’inkuba, 9 bahita bapfa ubwo bari bugamye imvura yarimo igwa.

Nyuma yaho ku ya 06 Mutarama 2026, abapfuye baraherekejwe banashyingurwa mu cyubahiro maze ubuyobozi bwizeza imiryango yabo ko guverinoma izakomeza kubaba hafi.

Mukamusabyeyezu Jeanne wapfushije umugabo we akamusiga atwite, ubu afite uruhinja rutaruzuza icyumweru, yagize icyo ambwira MUHAZIYACU nyuma yo guhabwa imyenda, ati: “Umugabo wanjye wapfuye niwe wari ungize kuko yantangira mituweli, akampa imyenda y’abana kandi nkaba ntabyo kurya mfite mbega ntacyo nakwimarira. Ubu mpawe imyenda, ndashimira Leta y’u Rwanda kubera ko itwambitse ikaba itwitaho.”

Ngendabanga Idi wahuye n’ibyago agapfusha imfura ye,  na we yagize ati:“Kuba Leta yarakomeje kutuba hafi, ikdufasha mu gikorwa cyo gushyingura abantu bacu bishwe n’inkuba yadukoreye neza kandi n’ubu iracyaturi inyuma; turabashimira. Ndishimye cyane ubu ngiye kugenda mpereze umwuzukuru wanjye yansigiye yambare iyi myenda ndetse n’umukazana.”

Sibomana Jean De Dieu, na we yagize ati:“Ndanyuzwe naranishimye kuko Leta ikomeje kudutekerezaho cyane, ntaguheranwa n’agahinda imirimo irakomeje. Ndishimye cyane gusa icyo nasaba ni uko mfite abana biga hari igihe ubushobozi buba bukeya banteye inkunga najya mbasha kumwishurira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko bakomeje kuba hafi iyi miryango kugira ngo biteze imbere, ati: “Hari aho umugabo yapfuye umugore agasigara, ubonye umugore wasigaye atwite ubu wabyaye uruhinja, ni mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubakomeza kuri uyu munsi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa twabazaniye imyenda yo kwambara.”

Meya Niyonagira akomeza agira ati “Ubushize twari twabazaniye ibiribwa ariko turanabaganiriza kugira ngo bumve ko ibihe nk’ibi biraba ariko bikarangira abantu bagakomeza kwiteza imbere.”

Yavuze ko bagiriwe inama y’uko bashobora kubona inguzanyo muri VUP bagakora imishinga iciriritse ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze. Anabasaba kubyaza umusaruro ibyo bahabwa birinda kubigurisha.

Muri iyi nteko y’abaturage kandi hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo ubwo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, kwita ku isuku n’isukura, kwirinda amakimbirane, no kwicungira umutekano.

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ageza ubutumwa ku baturage bo mu Murenge wa Jarama

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iterambere rya Koperative “Dutabarane twiteza imbere Munyaga” rigeze kuri miliyoni 10

Iterambere rya Koperative “Dutabarane twiteza imbere Munyaga” rigeze kuri miliyoni 10

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU