MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Urubyiruko rurenga 700 rwiteguye kwiteza imbere rubikesha imyuga rwigishijwe

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
08/06/2023

Urubyiruko rugera kuri 714 rwo mu Karere ka Nyagatare rukomoka mu miryango yo mu  cyiciro cya mbere cy’ubudehe rwasoje kwiga imyuga itandukanye rusabwa gukoresha neza amahirwe bahawe biteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena nibwo uru rubyiruko rugera kuri 714 rwashoje kwiga imyuga irimo kudoda,kubaza, kubaka, gusudira,gukanika amashyanyarazi, gukanika ibinyabiziga no kuboha imipira mu gihe cy’amezi atandatu.

Abasoje aya masomo y’imyuga bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere kuko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe.

Muhoracyeye Claudine wize kudoda avuga bigiye kumuhindurira ubuzima kuko atari abayeho mu buzima bwiza ariko ubu uyu mwuga yize agiye kuwubyaza umusaruro.

Yagize ati: “Nize kudoda bigiye kumfasha kwiteza imbere kuko ntazongera kubaho nibaza ngo nzabaho gute ko nta kazi mfite, ngiye kubibyaza umusaruro niteze imbere hamwe n’umuryango wanjye”.

Nkusi Emmanuel wize gukanika na we avuga ko yabagaho nta kazi agira bigatuma nta terambere ageraho, ariko kubera ko yize gukanika agiye gukora atere imbere.

Yagize ati: “Nabagaho nta kazi ngira, ariko kuba nize gukanika bigiye kumpa akazi bitume ntera imbere njyewe ubwanjye n’abanjye, ndashimira ubuyobozi bwadufashije kwiga iyi myuga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye uru rubyiruko rwari rushoje kwiga imyuga mu gihe cy’amezi atandatu ko kuba barahawe amahirwe yo kwiga imyuga, ari imiyoborere myiza yita ku muturage no kumushakira iterambere.

Yagize ati: “Mwafashijwe kwiga imyuga, turifuza ko ibi mwize bibafasha kubaho neza, mwebwe ubwanyu, imiryango yanyu, abo mubana ndetse n’Igihugu muri rusange”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba uru rubyiruko gukoresha neza iyi myuga bigishijwe ikabafasha mu kubahindurira ubuzima bakanabuhindurira imiryango yabo.

Urubyiruko rwasabye gukoresha neza amahirwe bahawe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Club yo ku Mudugudu: Uburyo bushya bwatangijwe mu kurinda no kurengera umwana i Gatsibo

Club yo ku Mudugudu: Uburyo bushya bwatangijwe mu kurinda no kurengera umwana i Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU