Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi, igihe babonye ahangiritse bagatangira amakuru ku gihe ku bayobozi kugira ngo bisanwe; mu rwego rwo kurinda kwangirika k’umutungo kamere w’amazi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, ku munsi mpuzamahanga w’amazi wizihirijwe mu Murenge wa Karama, wari ufite intero igira iti “Aho amazi ari, uburinganire burasagamba”. Ni umunsi usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 22 Werurwe, wizihijwe ku bufatanye bw’Akarere na WaterAid Rwanda.
Ubuyobozi bwibukije abaturage akamaro k’amazi, busaba abaturage kwita no kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague yibukije abaturage akamaro k’amazi, anabashishikariza kugira umuco wo kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi dore ko amazi ari ubuzima.
Yagize ati: “Ndashaka gushishikariza by’umwihariko abaturage bacu kwirinda kwangiza ibikorwaremezo by’amazi, gukoresha amazi meza no kugira umuco w’isuku, kugira uruhare rugaragara mu gusana no kubungabunga ibikorwa by’amazi, no gusangira inshingano rusange hagati y’abagore n’abagabo mu gucunga umutungo kamere w’amazi.”
Yongeye ati: “Amazi ni ubuzima, kugira ngo rero mugire ubuzima bwiza ni byiza ko mubungabunga ibikorwaremezo mwubakiwe by’amazi murushaho kugira umuco w’isuku n’ubuzima bwiza muri rusange.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bukwiye cyane ko amazi ari bo afitiye akamaro bityo bakwiye kuyabungabunga.
Ndinabo Faustin utuye mu Murenge wa Karama yavuze ko basigasira ibikorwaremezo by’amazi batanga amakuru igihe babonye ibyangiritse, ati: “Iyo tubonye aho imiyoboro itwara amazi yangiritse twihutira kubimenyesha abayobozi ndetse tunahamagara na Wasac kugira ngo tubamenyeshe amakuru ku gihe, kugira ngo babisane hakiri kare dore ko bidasanwe twabura amazi kandi adufasha cyane mu bikorwa byacu bya buri munsi.”
Ntawizerarubanda Theoneste utuye mu Murenge wa Karama, na we yagize ati: “Tubungabunga amazi twirinda ibikorwa bishobora gutuma twangiza amatiyo y’amazi, igihe bibayeho twihutira guhamagara abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’Isukura WASAC kugira ngo baze bakemure icyo kibazo.”
Akarere ka Nyagatare muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza kari ku kigero cya 78%. Kakaba karimo ibigega by’amazi by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura-WASAC bigera ku 120 bifite kuva kuri m3 Eshanu kugera kuri m3 1000, ndetse n’amavomo rusange agera kuri 680.
Ubuyobozi buvuga ko ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza bikomeje ku bufatanye na WASAC ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo amazi asukuye agere hirya no hino ku baturage Bose.











