Imiryango 127 yo mu Karere ka Kayonza yafashijwe kuva mu makimbirane nyuma y’uko mu gihe cy’ukwezi igezweho n’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Kuri uyu wa 24 Werurwe mu Murenge wa Kabarondo niho hasorejwe ubukangurambaga bwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ni umuhango wahujwe no gusezeranya imiryango 15 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’imiryango 90 igabirwa amatungo magufi.
Muri uyu muhango niho Umuyobozi w’aka karere wungirije w’agateganyo Higiro Jules yagarutse kuri bimwe mu bikorwa byibanzweho harimo imiryango 127 yafashijwe kuva mu makimbirane ariko kandi hakaba hasigaye indi miryango 88 ikiyarimo nayo ikwiye gufashwa kuyavamo.
Yakomeje agira ati: “Guhera ku isibo kugera ku murenge, twahuye n’abayobozi bose tubakangurira kwita ku bibazo bibangamiye umuryango, ubu dusoje ubukangurambaga ariko ntidusoje gukurikirana ibyo bibazo.”
Hari umwe mu miryango yasezeranyiye i Kabarondo wemeza ko amakimbirane ashingiye ku mutungo yatumaga badashyira hamwe. Uyu muryango wari umaze imyaka 10 ubana mu buryo butemewe n’amategeko ni uwa Hagumintwari Felecien na Uwizeyimana Yvette bombi bavuga ko bafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko ku bushake bwabo no ku nyungu z’umuryango wabo.
Havugintwari yagize ati: “Nakoraga ku ruhande rwanjye n’umugore na we agakora ku ruhande rwe, nta n’umwe washakaga inyungu z’umuryango, ubu twagiye inama tureka ayo makimbirane dufata umwanzuro wo gusezerana”
Uwizeyimana Yvette na we yagize ati: “Kubana kwacu byari bimeze nk’amacenga, nta muntu wari ufite inshingano mu rugo.”
Muri rusange imiryango 73 yafashijwe gusezerana imbere y’amategeko imyinshi yabifashijwemo n’umufatanyabikorwa w’akarere ADEPR Kayonza.
Pasiteri Musabyeyezu Jean de Dieu ni umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kayonza yemeza ko mu Itorero rya Pantekote bagira icyerekezo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye bifashishije Bibiliya yera, ibi iyo bikozwe neza bifasha abantu guhinduka mu buryo bw’umwuka n’umutima, bityo bakirinda amakimbirane ayo ariyo yose, bituma bafata icyemezo cyo kureka kubana mu buryo butemewe n’amategeko bagaserana.
Yakomeje agira ati: “Intego yacu ni uguhindura umuryango Nyarwanda kandi turahari, turakomeje, ni ubuzima bukomeje kuko Abanyarwanda bose ntabwo bari bahinduka.”
Muri ubu bukangurambaga kandi habaruwe abanyeshuri bataye ishuri 402, muri bo 329 basubijwe mu ishuri naho 73 baracyari gukurikiranwa.
Hari kandi abangavu batewe inda 204, abasubijwe mu ishuri ni 19, naho 185 ntibararisubiramo.











