MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ubuyobozi bwamaze impungenge abadafite ibyangombwa by’ubutaka bukora ku mupaka

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
15/02/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamaze impungenge abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko abafite ubutaka bwambukiranya imbibi z’ibihugu byombi, kuko iki kibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka kizwi kandi kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu.

Iki kibazo kigaragazwa n’abatuye mu Kagari ka Shonga, Umurenge wa Karama, aho hari abaturage bafite amasambu afatanye, ku buryo igice kimwe kiba kiri mu Rwanda ikindi kikaba kiri muri Uganda. Bitewe n’uko imbibi z’uyu mupaka zidafite ibimenyetso karemano bigaragara, hari aho ubutaka bwagiye bwinjiranamo, bituma hadatangwa ibyangombwa by’ubutaka kuri ubwo butaka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi gifite uburemere, ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’abaturage bacu baturiye umupaka batarabona ibyangombwa by’ubutaka. Bituruka ku kuba usanga uburyo imbago z’umupaka ziteye, hari aho ubutaka bwagiye bwinjiranamo, aho byabaye ngombwa ko hadatangwa ibyangombwa kuko hari aho ushobora gusanga utanze icyangombwa cyambukiranya umupaka.”

Visi Meya Matsiko, yakomeje asobanura ko iki kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu kugira ngo hakorwe ubusesenguzi bwimbitse, ati: “Ni ikibazo kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu kugira ngo hakorwe ibintu byizewe bitazagira izindi ngaruka. Abaturage basabwa gukoresha ubutaka bwabo bumva ko ntawe ugiye kububaka, ahubwo bagategereza ubusesenguzi buzakorwa ku miterere y’uriya mupaka udafite imbibi karemano; kuko ubutaka bwose bufatanye udashobora gupfa kurebesha ijisho ngo ubone imbibi.”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iki kibazo kibabangamiye mu buryo butandukanye, cyane cyane mu kubona inguzanyo cyangwa gukora ishoramari ku butaka bwabo, kuko nta byangombwa byemewe babufitiye.

Niyonsenga Samuel, utuye mu Kagari ka Shonga, avuga ko afite umurima wambukiranya umupaka, aho igice kimwe kiri mu Rwanda ikindi kikaba muri Uganda. Yagize ati: “Ubutaka bwanjye ni bumwe, nta rukuta ruri hagati, nta kimenyetso kigaragaza ko aha ari mu Rwanda aha ari muri Uganda. Ariko iyo hageze igihe cyo gusaba icyangombwa cy’ubutaka, barambwira ngo ntibishoboka kuko umurima wanjye wambukiranya umupaka. Ibyo bituma ntabona inguzanyo ngo niteze imbere.”

Undi muturage, na we utuye muri aka kagari, avuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, ati: “Twebwe ubutaka turabukoresha, turabuhinga, ariko kubura icyangombwa biratubangamiye cyane, n’umuntu ashobora kubukunyaga. Turasaba ko inzego zibishinzwe zabyihutisha, kuko natwe dukeneye kwiteza imbere nk’abandi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo kitagaragara muri Shonga gusa, ahubwo no mu tundi duce dukora ku mupaka, uhuza u Rwanda na Uganda, aho hari abaturage bafite amasambu afatanye hagati y’ibihugu byombi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagore bakoze umuganda wihariye wibanze ku isuku n’imirima y’igikoni

Bugesera: Abagore bakoze umuganda wihariye wibanze ku isuku n'imirima y’igikoni

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU