MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagore bakoze umuganda wihariye wibanze ku isuku n’imirima y’igikoni

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
15/02/2026

Mu muganda wihariye w’abagore mu Karere ka Bugesera waranzwe n’ibikorwa byo kubaka imirima y’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kubaka udutanda tw’ibyombo ndetse no gusana ubwiherero bigamije kwita ku isuku n’isukura mu rugo.

Iki gikorwa cy’umuganda wihariye w’abagore wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, aho ku rwego rw’Akarere witabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera, Mutumwinka Imerde.

Umwe mu bubakiwe witwa Faida Marie Claudine yishimiye igikorwa bamukoreye ngo kuko nta murima w’imboga yagiraga. Yavuge kandi ko azabungabunga uyu murima bamwubakiye, ati: “Nishimye kubona abagore bagenzi banjye baje kunyubakira akarima k’igikoni ndetse bakanasama ubwiherero. Nanjye ndabizeza ko ibyo banyubakiye nzabisigasira bigatanga umusaruro.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mutumwinka Imerde yagaragaje ko umuganda nk’uyu ari kimwe mu bifasha abagore kwesa imihigo ya Mutima w’Urugo, ati: “Mubyo tuba twarahize nka Mutima w’urugo; harimo gusana ubwiherero, kubaka imirima y’igikoni, kubaka udutanda tw’ibyombo tukagera ku isuku muri rusange; kandi ibyo byose bigakorerwa umuturage uri ku mudugudu runaka.”

Yongeyeho ati: “Ni ngombwa ko ibi bikorwa tubishyiramo imbaraga kuko Igihugu cyacu ni gahunda cyihaye yo gukorera ku mihigo, kuko Inama y’Igihugu y’abagore iri mu murongo w’igihugu cyacu. Abo twabikoreye rero tubasaba kubibungabunga ntituzagaruke ngo dusange umurima warumye ahubwo tuzasange imboga ari nyinshi zariyongereye.”

Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF/NWC) ni urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abagore, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mutumwinka Imerde, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera
Faida Marie Claudine ni umwe mu bagore bubakiwe umurima w’igikoni

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cya sitade yifuzwa n’urubyiruko

Rwamagana: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cya sitade yifuzwa n'urubyiruko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU