Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko kuba imihigo itareshejwe neza ari ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi, ubu biteguye kwesa imihigo yabo neza ku buryo bazahatanira umwanya wa mbere.
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare yabahuje n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorra mu karere, hagaragajwe uburyo imihigo yeshejwe ndetse n’imihigo bahize muri uyu mwaka, na zimwe mu mbogamizi zatumye akarere ka Nyagatare mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020 kataza ku mwanya wa mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe D. Claudian muri iyi nama mpuzabikorwa yagarutse ku mbogamizi bahuye nazo cyane cyane ku mishinga minini bari bafite yakomwe mu nkokora na Covid-19 bayihabwaho zeru nyamara yari imishinga yagombaga kubongerera amanota.
Meya Musabe ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba Covid-19 bayigira urwitwazo rw’uko batesheje imihigo uko bari barayihize yahakanye atsemba agira ati: “Oya ntabwo ikwiye kuba urwitwazo, Korona si urwitwazo ariko niyo yatumye tutesa imihigo 100% kuko abantu bose bari bafite Covid-19, icyo twavugaga imishinga yose ntabwo imeze kimwe…… hari imishinga udashobora kugira icyo ukoraho bitewe n’ikiriho.”
Meya Mushabe avuga ko imihigo myinshi yari mu masoko ifite ba rwiyemezamirimo bagombaga kuyikora kandi bagakoresha ibikorsho bivuye hanze y’igihugu, muri icyo gihe ntibabashije kubikora, akomeza avuga ko ibikorwa bitarangijwe byashyizwe mu mihigo yuyu mwaka wa 2020/2021, ari naho bakura icyizere cy’uko amanota babonye aziyongera.
Imihigo y’Akarere ka Nyagatare uyu mwaka wa 2020/21 ni 107, irimo 28 yo mu nkingi y’iterambere ry’ubukungu, 57 yo mu mibereho myiza na 22 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera, ubu iyo mihigo yatangiye gushyirwa mu bikorwa ikaba igeze ku kigero cya 42.38%.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga hari icyo biteze kuri iyi mihigo. Hodari Hiraly ni umuturage wo mu murenge wa Nyagatare avuga ku ingamba zafatwa ngo amata yiyongere, nk’umuhigo wo kubaka uruganda rukora amata y’ifu rurangiye kubakwa, uruganda rwatuma bongera umukamo kandi ngo uvuze kongera umukamo aba avuze ko n’amafaranga yiyongereye mu baturage.
Akarere ka Nyagatare kesheje imihigo 112 y’umwaka wa 2019/20 kaza ku mwanya wa 13 n’amanota 69.3%.






