Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyagatare bagaragaje bimwe mu byo bamaze gukora mu gukura abaturage mu bukene, birimo kubaha amahugurwa mu by’imari, ubujyanama ndetse no gufasha abaturage mu kubahindurira imyumvire.
Ibi babigarutseho ubwo habaga inteko rusange y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, yari igamije kurebera hamwe ibyo bamaze gukora mu gihembwe cya kabiri cya 2023-2024 bahindura imibereho y’abaturage.
Nsengiyumva Aimable umukozi muri World Vision yagaragaje ko uburyo bafasha abaturage mu kubahindurira imibereho binyuze mu kubanza guhindura imyumvire yabo.
Ati “ Muri iyi gahunda ntabwo umuturage yitwa umugenerwabikorwa yitwa umufatanyabikorwa, ntitumutekerereza ahubwo tumutoza kwitekerereza aho niho akantu ko guhindura imyumvire katangiriye ubundi agashyiraho intumbero ashaka kugeraho , tukamwigisha icyo amafaranga akora nuko bayakoresha.”
Tuyiringire Justin umukozi muri Agriterra ifasha abahinzi borozi guhindura imyumvire binyuze mu makoperative yabo, ngo babafasha gushaka umukozi uhoraho ubafasha kuzamura umusaruro wabo kandi akanabafasha kubaka ubushobozi mu myumvire.
Ati “Uwo mukozi mu gihe cy’umwaka tubafasha kumuhemba 80% y’umushahara we ikindi tubashishikariza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.”
Mukashema Dorcèlle ukora muri RWAMREC ifasha abaturage kubaka umuryango, we avuga ko hari igihe mu muryango haba amakimbirane ashingiye ku mitungo ubundi kwikura mu bukene bikagorana.
Yakomeje avuga ko batangira hari imiryango 168 yari ifite ibibazo by’umuryango aho abagabo bumvaga ko ibintu byose aribo bagomba kubikora nyuma barigishwa bituma abagore 86 bemererwa gukora imishinga iciriritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet asobanura ko kwikura mu bukene ari uguhindura ubuzima bw’umuryango , imibereho ndetse n’imitekerereze yabo hagamijwe kugira icyiciro bavamo bakajya mu kindi.
Yakomeje agira ati ” Hari ibyo tureba bitwereka ko umuntu yavuye mu bukene koko harimo kuba umuntu abona ifunguro nibura kabiri ku munsi, kuba ashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gukorana n’ibigo by’imari, kubonera abana ibyibanze ngo bige ariko igikomeye kurushaho ni ukuba yarahinduye imyumvire.”
“ Twatangiye igikorwa gikomeye cyo guhuza abaturage dufasha n’amahirwe ahari aho tumaze guhuza ingo 5 854 n’amahirwe dufite mu Karere , amahirwe ya mbere ni twebwe nk’abafatanyabikorwa turi kumwe nta wundi uzabikora kuko turacyafite icyuho hari abarenga ibihumbi bine bari muri VUP ndetse na 731 bari kwigishwa imyuga.”
Akarere ka Nyagatare kari gafite abaturage bagomba kwivana mu bukene barenga ibihumbi 45, nyuma baza kugenzura basanga abaturage 9 665 bashyizwe ku rutonde batujuje ibisabwa kuri ubu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 bafite abaturage ibihumbi 10 bagomba kuvanwa mu bukene.








