Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2023-2024 yari miliyari 30,437,767,179 Frw, kuri ubu yavuguruwe hemezwa ko iba miliyari 30,436,923,714 Frw; aho yagabanutseho agera ku 843,465 Frw y’ibikorwa byimuriwe mu zindi nzego.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard yayoboye inama isanzwe y’Inama Njyanama igamije kurebera hamwe imikoreshereze y’ingengo y’imari y’uyu mwaka 2023/24 kuva muri Nyakanga 2023 kugeza ubu no gusesengura no kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2023-2024.
Nyuma y’ uko abajyamana bayitoye bayemeza, Perezida Banamwana aganira na MUHAZIYACU, yagize ati: “Tumaze kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma ivuguruye y’umwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 aho yari iri kuri miliyari 30,437,767,179 Frw, ubu bikaba bibaye miliyari 30,436,923,714 aho bikora ikinyuranyo cy’ibihumbi 843,465.”
Akomeza agira ati: “Ni kinyuranyo cy’ayavuyeho, byatewe nuko hari amafaranga mu bikorwa bimwe na bimwe byari muri gahunda y’amasoko y’Akarere byimuriwe mu zindi nzego harimo nk’icyo gucunga imiyoboro y’amazi byimuriwe muri WASAC, kugaburira abana ku ishuri. ”
“Amasoko yari ari muri gahunda y’amasoko y’Akarere y’umwaka aho byagombaga gukorwa mu buryo bita ‘Open Tender’ tukaba twarasabye uburenganzira mu kigo y’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta bakatwemerera gukora icyo bita ‘Single Resource’ aho ibyo twari dukeneye tubihabwa n’umuntu umwe, hakaba harabayemo gukorana n’inganda.”
Yavuze ko babikoze babona ko byagabanyije cyane amafaranga yari buzakoreshwe muri ako kazi k’amasoko, cyane ko iyo amasoko afunguye hari ubwo ibiciro bizamuka kubera y’uko biba byabaye ipiganwa.
Hagaragajwe ko amafaranga yinjizwa n’akarere batangiranye miliyari 1,302,654,112 Frw muri uyu mwaka, hiyongereyeho 102,108, 710Frw, ubu bageze ku gipimo cya 64%.
Bimwe mu bikorwa byagiyemo bishyashya bitari biteganyijwe n’ibijyanye n’inyigo z’imihanda y’ibitaka ibirometero 75 Km mu mirenge ya Zaza, Rukumberi, Mugesera, Sake n’ahandi.
Banamwana, yongeye ati: “Bimwe mu byo natangaho urugero ni nk’umuhanda wari umaze igihe usabwa cyane n’abaturage n’abashoramari bashaka kuza gukorera muri Ngoma cyane ko ari Akarere gafite ubwiza Nyaburanga bw’ibiyaga; umuhanda uzengurutse ikiyaga cya Sake.”
Avuga ko uyu muhanda wari usanzwe uhari ariko uza kugenda wangirika kubera kudakoreshwa cyane no kutayobora amazi neza, ubu abantu benshi bahafite ubutaka n’ubushobozi barifuza kugira ibikorwa bahakorera byaba ibijyanye n’ubuhinzi cyangwa ubukerarugendo.
Hari n’inyigo y’umuhanda mu murenge wa Zaza uvuye kuri TTC ukamanuka Kizigira ujya hafi y’ikiyaga ahari kubakwa Hotel ya Mountain Ridge Lesort n’ibindi bikorwa bihari birimo inzu y’ubushakashatsi(Laboratory) ku buhinzi; n’ibindi bizahaza bigamije kuzamura ubukerarugendo muri Ngoma.
Ikindi hari uguha ibikoresho Ikigo cy’ urubyiruko cyuzuye mu murenge wa Kibungo no kukizitira, kuzamura urwego rw’ibigo nderabuzima nka Gatsetsa mu murenge wa Remera ahakenewe urizitiro n’Ikigo nderabuzima cya Rubona mu murenge wa Kibungo kizubakirwa aho kubyarira n’uruzitiro ruzagiha umutekano.
Muri iyi ingengo y’imari ivuguruye ku kijyanye n’imibereho myiza bongeyeho amafaranga miliyoni 121 harimo azafasha abacitse ku icumu rya Jenoside miliyoni 7Frw, imiryango itishoboye 111,313, 782 Frw, n’andi.
Mu bijyanye n’ibidukikije hiyongereyeho agera kuri 84,688,476 Frw azifashishwa mu gukora amaterasi naho mu buhinzi hiyongereyeho miliyoni 13 azifashishwa mu kongera umusaruro hagurwa imishani zikoreshwa mu kuhira.









