Ibitaro bikuru bya Kibungo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bazirikanye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, bibagenera impano n’ubufasha, abarwayi n’abarwaza baboneraho kubasaba igikoni cyo gutekeramo.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe
abarwayi, ni umunsi mukuru wizihizwa ku itariki ihuriweho ya 11 Gashyantare buri mwaka hirya no hino ku isi, aho abawizihiza bazirikana abarwayi mu isengesho ribasabira, no kubaha
impano zikubiyemo ibibafasha mu burwayi bwabo.
Uyu munsi ariko ushobora no kwizihizwa ku itariki itandukanye n’ihuriweho bitewe n’impamvu z’umunsi iyo tariki yahuriranye na wo cyangwa indi mpamvu abawizihiza babona bikwiye ko wimurwa, nk’uko byanagenze kuri iyi nshuro ku bitaro bikuru bya Kibungo.
Ni mu muhango waranzwe no gusabira abarwayi, ubutumwa buhumuriza n’ubusabane bifasha abarwayi kumva ko batari bonyine, ku nsanganyamatsiko rusange y’umunsi mukuru w’abarwayi wa 2024 igira iti “Si byiza ko umuntu aba wenyine” kwita ku murwayi, tunoza imibanire.
Mukampazimaka Mariya Vianney, ni umurwayi uturuka mu murenge wa Mugesera wishimira kuba begerwa bagahumurizwa ariko agasaba ko bahabwa igikoni nk’abantu batabona ababagemurira kubera guturuka kure.
Ati: “Ku giti cyanjye numvise bimereye neza kuko nzi ko mfite uburwayi budakira ariko nkaba mbona hari abantu batwitayeho bumva ko turi ibiremwamuntu bakaba badushakira ubuzima bwiza.”
Mukampazimaka akomeza agira ati: “Bigaragara ko abenshi duturuka kure; wumvise ko navuze muri Mugesera, nk’ubu uyu munsi tuvugana nta muntu watugezeho ngo atugemurire kubera no guturuka kure, nyine ubwo bananiwe ariko hari igikoni twateka tukabona uko turya.”
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr. Gahima John yagize ati: “Tuba twahuriye hamwe kugira ngo uyu munsi tuwizihize, duhumurize abarwayi dufite muri icyo gihe ndetse n’abarwaza babo. Iyo dufite nk’abarwayi, hari ababa bahari bafite ubushobozi n’abatabufite niyo mpamvu dufite serivise rusange.”
“Iyi serivise rusange ifasha mu kwita kuri abo badafite ubitaho n’abadafite ubagemurira nk’uko mwabyumvise, ubu dufite ikibazo gikomeye cy’uko nta gikoni ibitaro bifite, ubundi iyo gihari gifasha umurwaza kuba hari ahantu yategurira umurwayi we ariko muri iki gihe kidahari bisaba ko bitabaza za resitora ziri hafi aha na kantine ukabona birabagoye.”
Dr. Gahima yavuze ko Ibitaro bikuru bya Kibungo bigiye kuzaguka nyuma y’uko bizamuwe mu rwego w’ibitaro byo byigisha byo ku rwego rwa 2, bikazafasha abarwayi kubona abaganga bahagije, ibyumba bihagije n’izindi serivise nkenerwa.
Ibitaro bikuru bya Kibungo, ku munsi byakira abarwayi hagati 150 na 200 bivuza bataha, mu gihe mu bitaro nyirizina bagira abari hagati 160 na 190 bahawe ibitanda, ku kwezi bakavura abarenga ibihumbi bitanu bivuza bataha.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ngoma, Dukuzimana Marie Alice, yabihanganishije, abakangurira kubahiriza inshingano zo kwishyura serivise bahabwa, kwivuza neza bita ku buzima bwabo no kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza.
Kuri uyu munsi, insengero, amadini, amashuri, Amakorari n’abaturage bagiye batanga inkunga zirimo imyenda, ibikoresho n’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 377 Frw.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992.










