Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abikorera bo muri aka karere, hafashwe umwanzuro ugamije kunoza isura y’umujyi no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku murongo w’itegeko n’umutekano.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, abayobozi basabye abacuruzi bose gushyira ibicuruzwa byabo mu nzu z’ubucuruzi zabugenewe, birinda kubishyira hanze y’amaduka no ku mihanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, wari uyoboye iyo nama, yagaragaje ko gushyira ibicuruzwa hanze byangiza isura y’umujyi kandi bigateza akajagari, bikaba bidasobanutse ku bacuruzi baba bafite inzu zabugenewe ariko bagahitamo gukwirakwiza ibicuruzwa ahatemewe.
Yagize ati: “Umujyi dushaka ni uwo twubakira ku mwimerere n’isuku. Ntabwo bishoboka ko twumva iterambere, ariko tukagira bucuruzi budakozwe mu mucyo. Ubu ni ubutumwa butaziguye ku bacuruzi bose: ibicuruzwa bigomba kujya mu nzu. Iki ni igikorwa kidakuka, kandi kiratangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze kuwa 30 Kamena 2025, uzaba atarabikura hanze, tuzabimukuriraho.”
Bamwe mu bacuruzi bakomeye mu Karere ka Nyagatare bagarutse ku kamaro ko guteza imbere ubucuruzi bufite gahunda, ndetse bemera ko na bo bagiye kuba aba mbere mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.
Ntambara Gérard, umwe mu bacuruzi bazwi mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko nubwo hari igihe ubucuruzi bwo hanze bufasha kugurisha vuba, ariko ari ngombwa kujya mu murongo umwe nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umujyi.
Ati: “Nubwo ubucuruzi bwo hanze rimwe na rimwe bugaragara nk’ubworoheje, turabona ko igihe kigeze ngo duhagarike akajagari, tugire isuku n’umutekano. Niba dushaka isura nziza y’umujyi wacu, ni twe tugomba gutangirira ku bikorwa bifatika.”
Naho Sezikeye Valens, nyiri uruganda rukora inzoga yitwa Afia Bora, yagaragaje ko nk’umucuruzi ukora ibintu bikwiriye gukwirakwizwa neza, yumva uruhare rwe mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.
Yagize ati: “Afia Bora ni inzoga yacu nk’Abanyarwanda, ariko itagomba kuba isoko y’akavuyo. Icyo dusabwa ni ugukora neza, tukubaha amabwiriza, tugacuruza mu buryo bwemewe. Nibyo bigaragaza umucuruzi w’umwuga, si ukubika ibintu ku mihanda.”
Iyi nama kandi yagarutse ku yindi myanzuro igamije guteza imbere urwego rw’abikorera harimo kurushaho guhuza ubuyobozi n’abacuruzi, gukurikirana imikorere y’amasoko n’amaduka, no gushyira imbaraga mu ishoramari rifite gahunda.
Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije ko nyuma ya tariki ya 30 Kamena 2025, hazatangira igenzura ryimbitse, abacuruzi batubahirije uyu mwanzuro bagafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko.










