Akarere ka Nyagatare gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga bikomoka Ku buhinzi n’ubworozi(NAEB) n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubutwererane bwa Koreya( KOICA) bagiye kubaka ubwanikiro bugezweho bw’imiti guru n’urusenda mu Murenge wa Rwempasha.
Abahinzi bakaba basabwe kongera umusaruro w’ibitunguru n’urusenda bizezwa ko batazongera kugira ibihombo byaterwaga n’iyangirika ry’umusaruro wabo.
Ubu bwanikiro buzubakwa mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha aho umushinga wo kubwubaka uzatangira muri Nyakanga umwaka utaha,biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara amezi icyenda. Uzakoresha ikoranabuhanga aho umuturage azajya abona amakuru ajyanye n’itunganywa ry’umusaruro we kuri telefoni ye ngendanwa.
Ndayambaje Godfrey umuhinzi w’urusenda yashimiye ubuyobozi bwabazaniye abafatanyanyabikorwa bagiye kububakira ubwanikiro avuga ko babizeye.
Ati:”uyu mushinga uzadufasha gutunganya umusaruro wacu turawizeye kuko n’abawutuzaniye turabizeye”.
Mutsindashyaka Hamiss we yavuze ko byajyaga bibagora kubona aho banika Urusenda. Ati:”Mbere twaburaga ubwanikiro byari ukwirwanaho ariko ubu turizera ko icyo kibazo kigiye gukemuka,muri Nyagatare hari abahinzi bahagije b’urusenda”.
Gashaija Emmanuel we yavuze ko batabonaga isoko ry’umusaruro wabo yatanze urugero bajyaga bahinga ibitunguru bakabura isoko.Yagize ati:”Twajyaga duhinga umusaruro wacu ukangirika, ukabura kampani ikugurira ibitunguru,iyo ubonye ikakugurira umufuka umwe cyangwa ibiri,nakoranye na kompanyi zitandukanye ariko zagiye zinyambura rimwe na rimwe bitewe nuko umusaruro wabapfanaga, ubu twizeye ko ubu buryo bushya bwo kubaka ubwanikiro.”
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abahinzi kongera umusaruro w’urusenda kandi bakarushaho gushaka amafaranga.
Yagize ati:” Nimwongere amafaranga kuko umukire nta mafaranga asigaza inyuma, nubwo cya a ari igiceri cya 50,mureke dufatanye twizeze NAEB ko tuzabona umusaruro uhagije,ibi bikorwaremezo bizajya bitunganya nibura Toni 34 z’urusenda, ni igikorwaremezo cya buri wese,Urusenda ni imboga Ku bihugu byo hanze ubu rero twabonye isoko”.
Uyu muyobozi Kandi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabazaniye abafatanyanyabikorwa nkaba avuga ko umusaruro w’abahinzi itazongera kwangirika.
Ati:” Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watuzaniye KOICA iyataba we ntitwari kuyibona,Twese turamuhagarariye kubera ibikorwa biteza imbere igihugu,uyu mushinga ugiye kudufasha kubika umusaruro wacu neza ntuzongera kwangirika,nta muturage wishimira kwangirika k’umusaruro we”.
Uyu mushinga watangiye gukorera mu Rwanda 2022 ukaba uzageza muri 2026, ukorera mu turere tune aritwo Nyagatare, Bugesera, Rulindo na Rubavu ukaba ufite intego yo kongerera ubushobozi abakozi ba Leta,abatekenisiye,abakozi b’amakoperative n’abahinzi bakorera muri utwo turere babashakira amasoko mu bihugu bitandukanye.
Mu karere ka Nyagatare urusenda rwahingwaga kuri hegitare 260, izi hegitare ziziyongera zigere ku 1004 muri 2026.







