Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe rurasaba ubuyobozi kurwubakira ibibuga by’umupira w’amaguru bihagije kuko birufasha kutishora mu biyobyabwenge nk’umurenge wegereye umupaka w’igihugu cya Uganda.
Ukigera muri uyu Murenge uhasanga urubyiruko rwinshi ruganira umupira w’amaguru ruvuga n’amazina y’abakinnyi rwifuza kuzaba nkabo.Iyo ubabajije impamvu badakoresha ikibuga gihari bavuga ko kidahagije kandi ngo kitanakoze neza kuburyo bagikiniraho neza.
Manzi Julius Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Tabagwe, avuga ko urubyiruko ahagarariye rubonye ibibuga bihagije byarubuza kwishora mu biyobyabwenge.
Ati”Kugira ibibuga by’umupira ni imwe mu nkingi nziza z’urubyiruko kuko dukunda Siporo kandi Umurenge wacu uturiye umupaka,iyo tubonye ibibuga by’umupira urubyiruko rwacu ruridagadura rugakina nyuma yo gukina rugasaabaana rukaganirizwa gahunda nziza za leta,rukabura umwanya wo kujya kuzana kanyanga muri Uganda”.
Mugabire Emmy we avuga ko babonye ibibuga bihagije byajya bibafasha gukabya inzozi zabo zo kuzaba abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru kuko bajya bakina igihe gihagije kuko baba Ari benshi.
Yagize ati:”Nkunda umupira w’amaguru ndifuza kuzaba Haaland(akinira ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza)ariko ntibyoroshye kuko ikibuga dukiniraho tuba turi benshi umuntu akabura uko akina bihagije…..,ikindi umupira ntabwo uwutembereza neza nkuko ubyifuza bitewe n’ikibuga ubwo rero badukoreye ibindi bibuga byadufasha kugaragaza ibyo dushoboye”.
Matsiko Gonzague Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu yizeza uru rubyiruko kubakirwa ibibuga bihagije kuko byashyizwe mu igenamigambi.
Ati:”Ni gahunda dufite ni ibintu tuzirikana ,dufite gahunda y’uko muri buri mwaka tuzajya twubaka ibibuga muri buri murenge ni intego yacu dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu rero hari ibibuga tuzakora muri uyu mwaka kugeza igihe bizagera muri buri kagari Ku buryo urubyiruko yewe n’abakuru bazajya babona aho bidagadurira”.
Akarere ka Nyagatare gafite urubyiruko rusaga ibihumbi 177,kagaragaramo kandi urubyiruko rukina umupira w’amaguru. Kubibuga 110 biri mu tugari 106 kakaba kanafite sitade kubakiwe na Perezida wa Repuburika yakira abafana ibihumbi 3000, aka Karere gafite abaturage 653 861.







