Abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare bafatiye hamwe ingamba zo kongera umukamo zirimo gukangurira aborozi guhunika ubwatsi, gufata amazi, gukorana n’ibigo by’imari, kubahuriza hamwe mu buryo bwo gusangira ubumenyi no kubaka imishinga y’icyitegererezo izatinyura abandi.
Ubunzwe mu Karere ka Nyagatare haboneka litiro ibihumbi 100 z’amata ku munsi mu gihe cy’imvura, mu gihe cy’izuba hakaboneka litiro ibihumbi 30.Ibi bikaba biri mu byatumye hafatwa ingamba zo kongera umukamo kugira ngo uruganda rw’amata y’ifu rubone amata kuko rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi.
Akarere ka Nyagatare nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, gafite amahirwe menshi yakoroshya ibyo bikorwa arimo ubutaka buhagije kuko hari ubuso bwa kilometero kare 1 919, inka nyinshi mu gihugu 220 875 n’imishinga migari izunganira ubuhinzi n’ubworozi nka Muvumba Multipurpose Dam na Gabiro Agribusiness Hub.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Rubasha Herbert yavuze ko gukora ubuhinzi n’ubworozi bikenera ubutaka kandi abaturage ba Nyagatare barabufite ariko ngo bakeneye kwigishwa bakamenya ko bakorana n’ibigo by’imari bakabutangamo ingwate bakabona amikoro abafasha gukora ibikorwa byongera umukamo.
Ikindi yavuze ni uko inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi zakwegera aborozi zikababaza ibyo bakeneye ngo babashe kubaha umukamo n’undi musaruro bakenera, ubundi bakagira amasezerano bakabibaha,ngo ni uburyo bukoreshwa mu bihugu nka Kenya na Afurika y’Epfo kandi no muri Nyagatare byakunda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Katabogama Alex we yagize ati” Hari abaturage batarubaka ibiraro baragira, amata akazamuka kubera ko inka yarishije, abantu bazamura umukamo ni abororera mu biraro. Icyo dukwiye gukora ni ugukangurira aborozi guhunika ibisigazwa by’ibihingwa no kumenya gufata amazi kuko usanga amazi bashyira muri Dam sheets ahita aba evaporated.”
” Amata yose muri Gicumbi bayajyana ku makusanyirizo ni naho uzumva complains ku borozi ariko twe usanga ajyanwa ku makusanyirizo n’asigara mu rugo angana kubera ko hari abagifite imyumvire yo gucunda kandi abenshi baracyakama macye, birasaba ko twongera gukora ubukangurambaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwambayingabire Claire we yasabye guhuriza aborozi hamwe bakerekwa ko bishoboka binyuze mu gusangira ubumenyi ku bakoze ibikorwa by’indashyirwa bagatinyura abandi.
Amos Shyaka Kazora, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yasabye ko hashyirwaho imishinga y’icyitegererezo ikora ubworozi bukomatanyije igafasha aborozi gukora ibikorwa bigari byongera umukamo ariko ikanatinyura abandi, yatanze urugero rw’uko bashobora kwigira ku mushinga wa Gabiro.
Muri aka Karere kari ikindi gisubizo gihari ni umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam Aho niwuzura muri 2027 uzatanga amazi ku buhinzi bwunganira ubworozi gusa mu cyiciro cya mbere cyawo hegitari zisaga ibihumbi 12 zizuhirwa mu gihe nurangira izi hegitari zizagera ku bihumbi 25, kandi uzanatanga amazi ku matungo aho inka imwe yabariwe litiro 120 ku munsi.








