Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage boroye imbwa kwitabira igikorwa cyatangiye cy’ubukangurambaga bugamije gukumira, kwirinda no gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Kiramuruzi aho hahise hakingirwa imbwa zirenga 150, kikaba kigiye no gukomereza no mu yindi Mirenge, aho aboroye imbwa, basabwa kwihutira kuzikingiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZI YACU yasobanuye ko ari igikorwa kizazenguruka imirenge yose igize aka karere, bityo ko abaturage basabwa kwihutira gukingiza imbwa zabo.
Ati: “Igikorwa cyo gukingira imbwa kizakorerwa mu Mirenge yose igize aka karere, turizera ko umuntu wese ufite imbwa mu rugo agombwa kuyikingiza, ni ubuntu nta mafaranga asabwa, icyo asabwa gusa ni uguhamagara veterineri akaza akayimukingirira.”
Sekanyange, akomeza avuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa, ari indwara ihangayikishije inzego zishinzwe ubuzima mu isi, kandi ko yica abantu benshi, gusa yemeza ko ntayiragaragara muri aka karere.
Ati: “Nta ndwara y’ibisazi by’imbwa iragaragara mu karere, ariko imbwa zose zigomba gukingizwa iyi ndwara buri mwaka, hirindwa kuba hari imbwa yarwara ibyo bisazi, kuko iyo ibirwaye ikaruma umuntu ishobora no kumuhitana, kuko buri mwaka ihitana abantu benshi ku isi.”
Akomeza agira inama abaturage yo kwita ku mbwa zabo, birinda ko zatoroka zikajya kuzerera, kandi bakihutira kuzikingiza iyi ndwara kugira ngo zitazayandura.
Ati: “Ubutumwa tugenera abaturage ni uko umuntu wese woroye imbwa agomba kuyitaho, ni itungo aba yoroye akunze azi ko rimufitiye akamaro, mu kuryitaho rero ni ukurivuza, kurikingira, kugira ngo ribe ritatera ikibazo, indwara y’ibisazi by’imbwa ni indwara yandura ndetse ikica abantu mu gihe barumwe n’imbwa, ntabwo byaba ari byiza kuba umuntu woroye iryo tungo yaba ari we uteza ibyago byo kuba yakwirakwiza indwara y’ibisazi by’imbwa.”
Ubuyobozi bunavuga ko kandi, uretse igikorwa cyo gukingira imbwa indwara y’ibisazi, hari na serivise yo kuzikonesha kubashaka ko zidakomeza kororoka.
Imibare y’umwaka ushize wa 2023 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda abantu 500 kugera ku 1,000 barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virusi itera ibisazi by’imbwa mu mwaka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ritangaza ko abantu bagera ku bihumbi 59 ku isi bicwa na yo buri mwaka cyane cyane abo mu bice by’icyaro muri Afurika na Aziya. Abagera kuri 40% baba ari abana bari munsi y’imyaka 15. Uyu muryango wiyemeje ko indwara y’ibisazi by’imbwa igomba gucika bitarenze umwaka wa 2030.






